Umucyo ku cyateye imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi kwa muganga yagaragaye igaramye mu muhanda

Imbangukiragutabara yo mu Karere ka Gatsibo, yari ivuye ku Bitaro bya Ngarama, yakoreye impanuka mu Karere ka Gicumbi ubwo yerekezaga ku Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe biherereye mu Mujyi wa Kigali, bikekwa ko yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari uyitwaye.

Amakuru avuga ko iyi modoka itwara indembe yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Jamba mu Murenge wa Nyamiyaga muri Gicumbi. SP Jean Bosco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko ubwo iyi modoka yakoraga impanuka yarimo abantu batatu barimo umushoferi, umurwayi n’uwari umuherekeje.

Nk’uko byemezwa na SP Jean Bosco, iyi mpanuka yabaye ku gicamusi cyo kuri uyu wa Gatatu itewe n’uburangare bw’umushoferi wari uyitwaye. Yagize ati “ Umushoferi yagize uburangare ananirwa gukata imodoka kuko ziriya modoka ni ndende. Yamunaniye kuyikata mu ikorosi maze ahita agonga umukingo, bituma imodoka igwa igaramye.”

SP Jean Bosco yavuze kandi ko mu bari muri iyi mbangukiragutabara nta n’umwe wahasize ubuzima cyangwa se ngo agirire ikibazo muri iyi mpanuka, ndetse hahise hoherezwa indi ikomezanya uyu murwayi n’umurwaza we.

Inkuru Wasoma:  Ubuhamya bw’umukobwa wamaze iminsi ibiri aziritse kandi yambaye ubusa kwa Kazungu wica abakobwa akabashyingura iwe

Umucyo ku cyateye imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi kwa muganga yagaragaye igaramye mu muhanda

Imbangukiragutabara yo mu Karere ka Gatsibo, yari ivuye ku Bitaro bya Ngarama, yakoreye impanuka mu Karere ka Gicumbi ubwo yerekezaga ku Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe biherereye mu Mujyi wa Kigali, bikekwa ko yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari uyitwaye.

Amakuru avuga ko iyi modoka itwara indembe yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Jamba mu Murenge wa Nyamiyaga muri Gicumbi. SP Jean Bosco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko ubwo iyi modoka yakoraga impanuka yarimo abantu batatu barimo umushoferi, umurwayi n’uwari umuherekeje.

Nk’uko byemezwa na SP Jean Bosco, iyi mpanuka yabaye ku gicamusi cyo kuri uyu wa Gatatu itewe n’uburangare bw’umushoferi wari uyitwaye. Yagize ati “ Umushoferi yagize uburangare ananirwa gukata imodoka kuko ziriya modoka ni ndende. Yamunaniye kuyikata mu ikorosi maze ahita agonga umukingo, bituma imodoka igwa igaramye.”

SP Jean Bosco yavuze kandi ko mu bari muri iyi mbangukiragutabara nta n’umwe wahasize ubuzima cyangwa se ngo agirire ikibazo muri iyi mpanuka, ndetse hahise hoherezwa indi ikomezanya uyu murwayi n’umurwaza we.

Inkuru Wasoma:  Guverinoma y'u Rwanda yasobanuye uko umusoro w’ubutaka utavugwaho rumwe ugiye kugabanuka

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved