Umuyobozi w’shyaka demokarate rya Green party Frank Habineza yatangaje ko adashyigikiye na gato ibyatangajwe na perezida Paul Kagame ko ashaka kuzongera kwiyamamariza kuyobora mu myaka 20 iri imbere. Ibi Dr Frank Habineza yabitangaje ubwo yaganiraga n’ijwi ry’america, ubwo bamubazaga icyo abitekerezaho ku magambo Perezida Paul Kagame yavuze ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru France24 ko yifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka 20 iri imbere.
Muri iki kiganiro ubwo umyanyamakuru wa France24 yabazaga Perezida Paul Kagame niba azongera kwiyamamaza, yasubije agira ati” nzongera ndebe ko nakwiyamamaza mu kindi gihe kingana n’imyaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho kuko amatora arebana n’abaturage bahitamo uwo bashaka”. Depite Frank Habineza avuga ko adashyigikiye iki cyemezo ngo kuko gishobora gutuma hongera kuvugururwa itegeko nshinga ry’u Rwanda cyane ko n’igihe riherutse kuvugururwa ishyaka rye ritigeze ribyifuza.
Yavuze ko Perezida Paul kagame niba ashaka kwiyamamaza bizobanuye ko itegekonshinga rizahinduka kandi batabishyigikiye nk’ishyaka ryabo, ikirenze ibyo iyo rivuguruwe biteza imvururu. Itegekonshinga ry’u Rwanda ryemerera Perezida Kagame kwiyamamaza manda 2 z’imyaka 5 bivuze ko zishobora kurangira mu mwaka wa 2034.
Mu gihe abaturage baba babyifuje,Perezida Kagame avuga ko yakongera kuri iyi myaka 10 indi maze ikaba 20, ibi bikaba ari ibintu byaba gusa ari uko hongeye kuvugururwa itegekonshinga muri kamarampaka.