Umudepite wo mu Rwanda yatawe muri yombi azira gutunga ‘Grenade’ iwe mu rugo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Bakirana Eugene, wari umudepite mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, azira gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko.

Mu itangazo RIB yasohoye yagize iti “RIB yafunze Bakirana Eugene wari umudepite mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda. Akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, mu gihe we avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.”

RIB ivuga ko tariki 11 Gicurasi 2024, aribwo yafunze Barikana nyuma yo kwegura mu Nteko Ishinga amategeko nk’Intumwa ya Rubanda (Umudepite). Akaba akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mugabo ngo yabwiye abagenzacyaha ba RIB ko “Intwaro yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.” Ni nyuma y’uko mu rugo iwe hasanzwe grenade imwe, na magazine imwe y’imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 (SMG).

Inkuru Wasoma:  CG Dan Munyuza wayoboye polisi y’u Rwanda yagizwe Ambasaderi muri Misiri

RIB yatangaje ko afungiye kuri Sitasiyo ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yabonyemo izo ntwaro n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko “RIB yibutsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga, ko unyuranyije na yo uwo ari we wese aba akoze icyaha, ndetse akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya.”

Hon Barikana Eugene akurikiranyweho icyaha cyo gutunga Intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aramutse agihamijwe n’Urukiko ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved