Mu ntara ya Tripula mu majyaruguru y’u Buhinde, umudepite yafashwe areba amashusho y’urukozasoni aya yitwa ‘pornographie’ mu gihe inteko yari mu kazi kayo. Jadab Lal Nath w’imyaka 55 ni nawe ukuriye abadepite b’ishyaka BJP riri ku butegetsi muri iki gihugu. Umugore yagiye kwiyahura umugabo we afata amashusho yose kugira ngo hatazagira umushinja ko ari we wamwishe
Uyu mugabo yavuze ko atazi uko aya mashusho yageze muri terefone ye kuko yagiye kubona abona arifunguye. Yavuze ko abizi neza ko batemerewe gukoresha terefone mu gihe imirimo y’inteko itangiye, ariko yatunguwe no kubona ubwo hari uwamuhamagaraga kuri terefone akamara kumwitaba amashusho yanze guhagarara.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabiye Nath gufatirwa ibihano ariko perezida w’inteko avuga ko atatanga ibihano nta watanze ikirego. Ukuriye inteko y’abatavuga rumwe na leta we yavuze ko Atari uko abibona kuko Nath akwiriye nk’igihano cy’ibyumweru nka butandatu adafata ku myanzuro yo mu nteko.