Umugabo witwa Philip Joseph wari umufana ukomeye w’ikipe ya Liverpool, yitabye Imana aguye mu gihugu cy’u Butaliyani, aho yari yagiye gufana iyi kipe mu mukino wayihuje na AC Milan mu irushanwa rya UEFA Champions League. https://imirasiretv.com/umugabo-yafashwe-ari-kwiyita-umukozi-wa-reg-akaka-abaturage-amafaranga/

 

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, ubera ku kibuga cya San Siro, ukaba umukino wa mbere wa UEFA Champions League. Gusa mbere y’uko iyi kipe itangira gukina, yakiriye inkuru itari nziza ivuga ko umufana wayo yitabye Imana, apfiriye mu gace ka Bergamo aho yarimo agerageza kwambuka umuhanda ariko imodoka ebyiri zikagongana bikarangira ahasize ubuzima.

 

Ikipe ya Liverpool ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko yababajwe n’uru rupfu aho yagize iti “Tubabajwe cyane n’urupfu rwahitanye Philip Dooley, nyuma y’impanuka yo mu muhanda yabereye i Bergamo. Ibitekerezo n’amasengesho ya buri wese ufite aho ahuriye n’iyi kipe biri kumwe n’umuryango wa Philip, inshuti ndetse n’abafana bagenzi be muri iki gihe kitoroshye.”

 

Usibye ibi kandi no mu mukino abakinnyi ba Liverpool bari bambaye agatambaro k’umukara ndetse hari intebe muri Stade yashyizweho ururabo mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Uyu mukino wabaye ahagana Saa Tatu z’ijoro warangiye Liverpool itsinze ibitego 3 bya Konate, Virgir ndetse na Dominic Szoboszlai kuri 1 cya AC Milan cyatsinzwe na Christian Pulisic. https://imirasiretv.com/umugabo-yafashwe-ari-kwiyita-umukozi-wa-reg-akaka-abaturage-amafaranga/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved