Umuforomo wafashe umugore kungufu agiye kubyara yatawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umuforomo w’imyaka 46 ukorera ku kigo nderabuzima cya Mahama mu karere ka Kirehe, akurikiranweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, umubyeyi w’imyaka 23 agiye kubyara.

RIB yatangaje ko ubwo icyo cyaha cyabaga kuwa 23 Kamena 2023, uwagikorerwaga yahise atabaza umuforomo ahita afatwa. Iki cyaha cyakorewe aho ikigo nderabuzima giherereye mu mudugudu wa Kigufi, akagali Kamombo, Umurenge wa Mahama.

Uwo muforomo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe mu gihe hari gutunganywa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Murangira B. Thierry, yavuze ko RIB yihanangiriza abantu bafite imyitwarire nk’iyo ibaganisha ku byaha bikomeye, ibasaba kubireka.

Yagize ati “Ntabwo RIB izihanganira abantu bishora mu byaha nk’ibyo. Ni ubunyamwuga buke kandi ni ibyaha bihanwa n’amategeko, gufatirana umuntu uri mu ntege nke warangiza ukamukorera ibyaha nk’ibyo. RIB irashishikariza abantu bose ko bakwirinda gukora icyaha nk’iki, kuko ugikoze we atazihanganirwa, kuko azafatwa agashyikirizwa ubutabera.”

Ingingo y’134 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni 1 ariko atarenze miliyoni 2.

SRC: Igihe

Inkuru Wasoma:  Impamvu abagore b'i Rubavu batanze bavuga ko abagabo babo babataye ikomeje kuvugisha benshi

Inkuru Wasoma:  Nyabihu: Ukuri ku bivugwa ku bayobozi babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita umuntu agapfa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved