Umuforomokazi aravuga ko yirukanishijwe mu kazi n’abamubwiye ko Atari ‘Mwene wabo’

Umuforomokazi wakoreraga mu ishuri ryisumbuye rya Gahogo Advantiste Academy, avuga ko yirukanwe n’umuyobozi w’iri shuri, Niyitanga Jean Claude, ashingiye ku kuba hari abanyeshuri bamubwiraga ko Atari ‘mwene wabo’. Iri shuri riherereye mu karere ka Muhanga.

Ubwo yaganiraga na 3D tv, uyu muforomokazi avuga ko yari yaratangiye akazi ko kuvura abana muri iri shuri muri Gicurasi 2023 aza kwirukanwa biturutse ku banyeshuri b’abanyekongo baturutse mu nkambi za Mahama na Kigeme. Avuga ko uwo yari yarasimbuye na we yaturutse mu nkambi, ahaza nk’umuforomo bisanzwe, aho umuntu ufitemo ivuriro ari we wari waramuhaye akazi.

Uyu utifuje ko amazina ye ajya hanze n’ubwo amashusho ye yabyemeye, yavuze ko akihagera bamubwiye ibyo uwo yasimbuye yakoraga batishimiraga bityo akaba agomba kubihindura, ati “Abanyeshuri barakarutaga, bakajya kuryama muri Infirmerie, abandi bakagenda bataha nijoro bakarara muri infirmerie,…bakambwira ko nta muntu ugomba kurenzamo isaha.”

Akomeza avuga ko yabibujijwe n’umuyobozi w’ikigo, icyakora abanyeshuri bo ntibabyishimira, bakimara kubyanga ngo nibwo batangiye kwigaragambya ariko bigakorwa n’abo ngabo baturutse mu nkambi. Ati “Ntabwo bishimiraga ko ndi umuganga utari mwene wabo kuko kuko mwene wabo yaturukaga mu nkambi. Bahoraga basaba ko babahereza mwene wabo, muganga wabo ariko ivuriro ryo ntabwo ryigeze ribahindurira nk’uko babishakaga.”

Kuwa 30 Mata ngo nibwo byahinduye isura, kuko yaje kwakira umunyeshuri ashinjwa gutinda kumwohereza kwa muganga, abanyeshuri batangira imyigaragambya ubwo bamutera amabuye, yewe banamena amazi aho arara. Umuyobozi w’iri shuri, Niyitanga Jean Claude, avuga ko iki kibazo cy’uyu muforomokazi yakimenye ariko ngo ntabwo gisobanutse.

Inkuru Wasoma:  Pasiteri yafatiwe mu rugo rw'umugore w'abandi agerageza gucikira mu idirishya yambaye isume gusa

Yavuze ko uburyo uyu muforomokazi avugamo ko yahohoterwaga budasobanutse, avuga ko kandi adasanzwe ari umukozi w’iri shuri, kuko afite umuntu umukurikirana nk’umukoresha we icyakora akaba yari afite uburyo atumvikana n’abanyeshuri. Uyu muforomo we akomeza ashimangira ko abanyeshuri bamuhohoteraga bamubwira ko Atari umugogwe.

Niyitanga ati “Nonese Gahogo ikorerwamo n’abagogwe? Muganga kuvuga ko yahohotewe kubera ko Atari umugogwe, harimo ikintu cyihishe kidasobanutse. Nabyumviseho ndanabikurikirana ariko nsanga ni amatiku.” Uyu muyobozi akomeza avuga ko uburyo uyu muganga yakiramo abana butandukanye n’Ubuganga, ngo kuko yarabahohoteraga, ntabatege amatwi, akabashihura, noneho ngo ukuntu yanyuranyije n’ibintu, ngo hari abana bavuye mu nkambi y’impunzi ya Kigeme na Mahama, bakaba abo yita abagorwe ariko bikaba ntaho bihuriye kuko ari Abakongomani.

Umuforomo avuga ko umuyobozi Niyitanga ibyo avuga Atari ukuri, kuko ngo yari yaranamumenyesheje ikibazo cye, amubwira ko araza kubikurikirana, gusa ngo aza gutungurwa n’uko muri Gicurasi 2023 yamuhagaritse icyumweru kugira ngo hakorwe iperereza kuri iki kibazo, agarutse Niyitanga amumenyesha ko nta muforomo iri shuri riginekeneye.

Uwabaye umuyobozi muri iri shuri ushinzwe imyitwarire kugeza muri Werurwe 2023, Ngiruwonsanga Jean Paul, avuga ko iki kibazo yacyumviseho nawe, ariko ngo uyu muforomo yari afite amatwara atandukanye n’umwuga yakoraga. Ngiruwonsanga yavuze ko ubwo yari agikorera muri iri shuri yigeze kubwira uyu muforomo ati “wagiye ugira cares z’abanganga?” yemeza ko uyu muforomo mu mikorereye nta ‘mikino cyangwa kubembekereza’ yagiraga, na kwakundi umunyeshuri ajya kwivuza ubusa, ntabwo yabyemeraga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved