Kuri uyu wa 14 gicurasi nibwo hamenyekanye amakuru y’umwana w’umukobwa wigaga ku kigo cya Ecole de science de Musanze, witabye Imana mu kigo bikavugwa ko yari yimwe urushushya rwo kujya kwivuza iwabo ariko bakamusaba kwivuriza muri infirmerie y’ikigo bikaza kumuviramo urupfu rwamenyekanye nyuma y’amasaha atatu apfuye.
Kuri uyu wa 15 gicurasi 2023, babinyujije ku rukuta rwabo rwa twiter, urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umuforomokazi witwa Nyiramugisha Jeanne wari ushinzwe kwita ku bana muri iki kigo cy’amashuri, akaba afungiye kuri stasiyo ya RIB ya Muhoza mu karere ka Musanze mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyishe uwo mwana nyirizina.
Uyu mwana w’umukobwa witabye Imana yari afite imyaka 12 y’amavuko, bivugwa ko yasabye uruhushya ngo ajye kwivuza akarwimwa akaza gupfira mu ishuri.
Muraho neza Joseph,
RIB yatangiye iperereza ku icyaba cyateye urupfu rw'uyu mwana w'umunyeshuli.
Uwitwa Nyiramugisha Jeanne, umuforomo wari ushinzwe kwita ku bana muri icyo kigo cy'ishuli ubu yafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Muhoza/Musanze.
Iperereza rirakomeje.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 15, 2023