banner

Umugaba mukuru w’Ingabo za Israel yeguye

Gen. Herzi Halevi, Umugaba mukuru w’Ingabo za Israel, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kubera ko atashoboye kuburizamo igitero cya Hamas cyo ku itariki 7 Ukwakira 2023, kigahitana abantu basaga 1200 muri icyo gihugu.

Ibyo yabitangaje ku wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, ariko ngo ni icyemezo cyumvikanye aho muri Israel nk’aho ari ‘bombe ituritse’, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Times of Israel.

Mu gihe hari agahenge ko guhagarika intambara muri Gaza, ubu kageze ku munsi wa gatatu, Gen Herzi Halevi, yeguye ku mirimo ye avuga ko abitewe no kuba yarananiwe gukumira igitero cya Hamas, ikinjira mu Majyepfo ya Israel ikahica abantu, abandi bakabatwara bunyago.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe yandikiye Minisitiri w’Ingabo, Israel Katz, Gen. Herzi Halevi yagize ati “Uruhare rwanjye muri uko gutsindwa gukomeye, ndarugendana umunsi ku wundi, buri saha mba ndutekerezaho kandi ruzahoraho ubuzima bwanjye bwose”.

Itangazamakuru rya Ha’Aretz ry’aho muri Israel ryatangaje ko ari kenshi Gen. Halevi yumvikanishije ko ashaka kwegura ku mirimo ye, kuva icyo gitero gikomeye cya Hamas cyaba, ariko agakomeza gushyirwaho igitutu mu rwego rw’igisirikare cyo kureka kwegura, mu gihe na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ataregura ku mirimo ye, kandi ari na we ufite uruhare rukomeye kurushaka urwa Gen Halevi.

Inkuru Wasoma:  U Budage bwiyemeje kugerageza kubuza Trump gukura Amerika muri OMS

Amakuru yaturutse mu gisirikare ngo yemeje ko uwo mugaba w’Ingabo, yari yarafashe icyo cyemezo kera, ariko hari hasigaye iyo ntambwe yo kubitangaza ku buryo buteganywa n’amategeko agenga igisirikare.

Umwe mu bakurikirana ibya politiki aho muri Israel, yabwiye ikinyamakuru Washington Post ko impamvu itumye Gen Halevi yegura muri iki gihe, ari uko atizeye ko icyiciro cya kabiri cy’amasezerano y’agahenge muri Gaza, kizigera kibaho, bityo ahitamo gutangaza ubwegure bwe.

Biteganyijwe ko igice cya kabiri cy’amasezerano y’agahenge muri Gaza, kizaba ari uguhagarika intambara burundu no kurekura Abanya-Israel batwawe bunyago bagifunzwe na Hamas, bose bagataha mu gihe cyabo.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved