Umugabo witwa Sinarutumye Anthere uri mu kigero cy’imyaka 56 y’amavuko wo mu karere ka Gasabo, akurikiranweho kwica umugore we babyaranye, Mukangarambe Eugenie uri mu kigero cy’imyaka 40 amunize. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa 7 Kanama 2023 mu mudugudu wa Nyarukurazo, akagali ka Akamatamu, mu murenge wa Jabana wo mu karere ka Gasabo.
Mukaruyange Athanasie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Akamatamu, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru uru rugo rwari rusanzwe rubana mu makimbirane, aho yari ashingiye ku mitungo, akaba ariyo ashobora kuba yabaye inkomoko yo kumwica.
Gitifu Mukaruyange avuga ko nubwo iperereza ritarabyemeza, ariko birakekwa ko uyu mugabo yishe umugore we amunize. Amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afite inshoreke ebyiri mu kandi kagali, akaba yasahuraga umutungo w’urugo akawujyana kuri izo nshoreke.
Andi makuru avuga ko uwo mugabo yari yarigeze kugurisha imodoka, abeshya umugore we ko bamwibye ayo mafaranga biteza umwiryanye. Yakomeje agira inama abaturage yo gutangira amakuru ku gihe kandi bakirinda amakimbirane.
Uyu mugabo kuri ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mu gihe hagikorwa iperereza ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma, ukazashyingurwa ejo. Nyakwigendera asize abana batatu.