Kuwa 31 Ukwakira 2023, mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya saa cyenda z’amanwa ubwo umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko yari mu nzira ataha, ubwo yari ageze aho bacururiza ibiraha yahuye n’undi mugabo uri kumwe n’umugore we, uwo mugore abwira umugabo we ngo abimugurire umugabo amubwira ko nta mafaranga afite.
Nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru, ibi byabereye mu kagali ka Gacuriro mu mudugudu w’Urugarama, aho wa mugabo wahuye nabo yahise atangira gutuka uwo mugabo, amubwira ko nta mugabo umurimo, umuntu unanirwa no kugurira umugore we ibiraha.
Nibwo intonganya zatangiye bagiye kurwana umugore w’uwo mugabo aritambika agira ngo batarwana, wa mugabo bahuye ahita amusingira amuruma umunwa wo hejuru arawuca, abaturage bahageze bose bemeza ko basanze uwo mugore avirirana bamujyana kwa muganga bashaka igice cy’uwo munwa barakibura, uwo mugabo wamurumye bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.
Dosiye y’uyu mugabo ukekwaho kuruma umunwa w’umugore yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo.
Iki cyaha uyu mugabo akurikiranweho ni ugukubita no gukomeretsa ku bushake, kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka 15 nk’uko biteganwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.