Umugabo akurikiranweho kwiba moto mugenzi we nyuma yo kumusaba kumugeza aho ategera imodoka

Umugabo w’imyaka 38 y’amavuko, yafashwe na polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu karere ka Nyanza, akekwaho kwiba mugenzi we moto nyuma yo kumusaba kumugeza aho ategera imodoka. Uyu mugabo yafashwe kuwa 4 Nyakanga 2023, mu mudugudu wa Bigega, akagali ka Kivumu, Umurenge wa Busasamana ahagana saa sita z’ijoro nyuma yo kwiba iyo moto ifite nimero iyiranga RD 265 U.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa polisi y’u Rwanda, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko uyu mugabo yafatanwe iyo moto nyuma y’uko nyirayo yari ayisize hanze yinjire mu rugo rw’umuturanyi we ngo amutware, we kuko Atari umumotari, undi agahita ayikubita ikiboko akayiba.

SP yavuze ko nyiri moto asanzwe akata amatike y’imodoka, uwo mugabo w’inshuti ye yaturutse mu karere ka Huye yaje amubwira ko yabuze imodoka bityo yamugeza aho ategera, undi amubwira ko Atari umumotari, ariko amwemerera kumugeza ku mumotari umutwara, nibwo yageze kuri mugenzi we rero yinjiye mu nzu ngo amusabe kumutwarira umugenzi, ahita ayikubita umugeri arayiba.

Nyiri moto yagarutse abuze moto ye ahita atabaza polisi, niko gutangira ibikorwa byo kuyishaka, aza gufatirwa ku Bigega kuri sitasiyo ari kunywesha lisansi. Akimara gufatwa yemeye ko yari yayibye mugenzi we basanzwe baziranye.

SP Habiyaremye yashimye uyu wibwe kuko yahise yihutira gutanga amakuru bigatuma byoroshya uwibye guhita afatwa. Yasabye abagifite imyumvire yo kumva ko bazatungwa n’iby’abandi batavunikiye bishora mu bujura ko bibeshya, ahubwo ko bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere kuko polisi yabahagurukiye ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego z’umutekano bazafatwa bakagezwa mu butabera.

Inkuru Wasoma:  Rusizi: Umukobwa wavuze ko yasambanyijwe n’umuganga bari mu isuzumiro yasobanuye uko byagenze

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB sitasiyo ya Rusatira kugira ngo hakorwe iperereza, moto yafashwe yasubijwe nyirayo.

Ingingo ya 166 mu itegeko No68/2028 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 167, iyo uwibye yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira cyangwa kwiba byakozwe nijoro, igihano cyikuba kabiri.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved