Mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Mushishiro mu Kagari ka Rwasare, Umudugudu wa Kanyinya, haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 44 y’amavuko, watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bikekwa ko yasambanyaga umukobwa we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. https://imirasiretv.com/gicumbi-rib-yataye-muri-yombi-abagabo-batatu-bakekwaho-gusambanya-umugore-bakanamwica/

 

Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha cyo gusambanya umukobwa yibyariye, yahengeraga nyina w’umukobwa n’abavandimwe be badahari agahita asambanya uyu mwana. Gusa ngo umukobwa yabonaga nyina atashye agakoresha amarenga amwereka ibyo se yamukoreye.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Niyonzima Gustave, yavuze ko bakimara kumenya ayo makuru, hakozwe operasiyo y’inzego z’ibanze, DASSO na Polisi bafata uyu mugabo bamushyikiriza Ubugenzacyaha buherereye muri uyu Murenge wa Mushishiro.

 

Yagize ati “Twamufashe saa ine za nijoro dutegereje ibiva mu iperereza RIB igiye gukora.”

 

Gitifu Niyonzima avuga ko umubyeyi we n’abaturanyi babihamya bashinja uyu mugabo gusambanya umwana we. Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mukobwa bikekwa ko asambanywa na Se umubyara bombi na Nyina mu gitondo cyo ku wa 19 Kanama 2024, bagiye gutanga ubuhamya kuri RIB Sitasiyo ya Mushishiro. Uyu mukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga afite imyaka 24 y’amavuko. https://imirasiretv.com/amashusho-ya-the-ben-akorakora-umukobwa-bifotozanyije-akomeje-kurikoroza-ku-mbuga-nkoranyambaga/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved