Umugabo wo mu bushinwa yagiye kwivuza ikibazo cyo kwihagarika bya hato na hato agezeyo atungurwa no kumva bamubwiye ko afite udusabo tw’intanga z’abagore kandi amaze imyaka 20 ajya mu mihango. Inkanga dukesha iyi nkuru bavuga ko ikinyamakuru china morning post cyatangaje ko umugabo w’imyaka 33 y’amavuko wamenyekanye ku mazina ya Chen Lee mu rwego rwo kurinda umwirondoro we, ngo yabanje gusuzumwa appendicite nyuma yo gukomeza gutaka ikibazo cyo mu nda ndetse n’amaraso mu nkari ze.
Chen ajya kugaragaza ibimenyetso byatangiye nyuma yo kubagwa ngo hakosorwe ikibazo cyo kwihagarika igihe yari akiri ingimbi ariko ngo yakomeje kubona ibimenyetso mu myaka 20 ishize. Chen nubwo yavuye na Appendicite ariko ngo ibimenyetso byarakomeje, ndetse umwaka ushize nibwo abaganga baje kuvumbura icyabimuteraga, bivugwa ko yari afite chromosomes z’abagore.
Nyuma yo gukora urugendo rungana n’ibirometero 930 ava aho yari atuye ajya aho yari agiye ku bitaro bivura ibibazo by’imyanya myibarukiro, yavumbuye mu isuzuma ko afite imyanya n’imyibarukiro y’abagore nka nyababyeyi na ovaires. Ubundi bushakashatsi bw’abaganga bwagaragaje ko kandi indi misemburo ya kigabo ya androgene ifite urwego ruri hasi y’urusanzwe.
Imisemburo y’abagore ye ndetse na ovaires byasanzwe ko ikora neza nk’iyumugore ukuze muzima. Nyuma yo kubimenya Chen yatangarijwe ko ari intersex bivuze ko afite imyanya myibarukiro y’abagabo n’abagore. Chen yabazwe kuwa 6 Kamena nyuma yo kumenya ayo makuru. Nyuma yo kubagwa yasezerewe nyuma y’iminsi 10 ndetse umuganga wamubaze atangariza ikinyamakuru cyo mu bushinwa ko ari kugenda yoroherwa kandi icyizere cye kirimo kugaruka.