Umugabo arakekwaho gusambanya intama kugeza ipfuye

Mu rukerera rwo ku wa 26 Mutarama 2024, nibwo amakuru yemejwe ko umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Cyogo, Akagari ka Kilibata, Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa akekwaho gusambanya intama y’umuturanyi we igapfa.

Aya makuru yemejwe n’abaturanyi b’ukekwa aho bavuze ko iyi ngeso asanzwe ayizwiho, kuko atari ubwa mbere afunzwe azira icyo cyaha. Ati “Uriya mugabo yafashwe ari gusambanya intama, twanasanze ibisebe ku kibuno cyayo, ubwo yari mu kiraro cyazo n’ijoro intama zatangiye gutamatama, yikanze nyiri urugo yashise yiruka maze bajya kumutegereza iwe afatwa mu gitondo.”

Yakomeje agira ati “Ubusanzwe uyu mugabo azwiho iyi ngeso, njye ndamuzi turaturanye, mbere yigeze gufungirwa muri gereza ya Ruhengeri azira icyaha nk’iki.”

Umwana wa nyiri izi ntama yavuze ko n’ijoro ubwo bumvaga intama zisakuza, nyina yasohotse undi wari mu kiraro ahita yiruka. Ati “Mu masaha ya saa sita z’ijoro, nibwo mukecuru wanjye yumvise intama zisakuza, yasohotse ageze hanze asanga uwo mugabo mu kiraro ahita yiruka, umukecuru yahise atabaza maze abaturage n’irondo batabaye nibwo basanze intama imaze gupfa.”

Yakomeje avuga ko kuba uyu mugabo yafashwe ari gusambanya intama atari ubwa mbere. Ati “Si ubwa mbere kuko muri 2017 nabwo yatwiciye intama tumwirukaho ata imyenda. Urumva ko tutari gutuma aducika ku nshuro ya kabiri, mu 2022 nabwo yavuye muri gereza nyuma yo gusambanya intama kandi we iyo amaze kuyisambanya ahita ayica.”

Umukuru w’Umudugudu wa Cyogo, Ntakarakorwa Apollinaire Karake yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo asanganywe iyi ngeso yo gusambanya intama, ari na yo mpamvu bagiye kumutegerereza iwe ngo atahe ubundi bamufate. Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Rugendabari aho bitegerejwe ko akorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved