Umugabo arashinja abavugabutumwa kumushyingira ku gahato umugore umubyaye mu myaka bitwaje iyerekwa

Umugabo wo mu gihugu cy’u Burundi ufite imyaka 26 avuga ko hashize imyaka 5 abavugabutumwa bo mu itorero yasengeragamo bamuhatiye kubana n’umugore umubyaye mu myaka, bamubwira ko ari we mugore beretswe ko bagomba kubana. Uyu mugabo atuyr muri komini Bukeye mu ntara ya Buramvya.

Uyu mugabo yasabye ubuyobozi kumutandukanya n’umugore bamaranye imyaka 5, aho avuga ko nta bushake bwe bwarimo ubwo yabanaga na we, ahubwo byaturutse ku bavugabutumwa bo mu itorero yasengeragamo babimuhatiye bitwaje ko byategetswe n’Imana. Avuga ko abo bavugabutumwa bamutsindiriye uwo mugore ufite imyaka yikubye hafi kabiri iye.

Abi bavugabutumwa bi mu itorero uwo mugabo n’umugore we basengeragamo ariko umugabo akaza kurivamo, avuga ko bamuhanuriye ko agomba kubana n’uwo mugore ufite imyaka 50. Nubwo atigeze arambagiza uwo mugore yashatse biturutse kubyo yabwiwe n’abo banyamasengesho, uwo mugabo ntiyishimiye kubana n’uwo mugore ndetse yifuzaga gutandukana na we.

Inkuru Wasoma:  ADEPR yagaragaje ukuri ku byavuzwe ko yemereye abagore gusuka imisatsi, kwambara amapantalo n’ibindi byinshi

Amakuru avuga ko uwo mugabo yagerageje ko kwica uwo mugore akoresheje uburozi ariko bukica ingurube yabo. Uwo mugore we yavuze ko atifuza gutandukana n’umugabo we banabyaranye abana babiri kandi banakunda. Nyamara umugabo we ashinja umugore kumucyurira ko mubyo batunze byose ntacyo umugabo yazanye ahubwo byose byavuye mu mitsi y’umugore.

Abaturage baturanye n’urwo rugo bavuga ko rurimo amakimbirane ashingiye ku mutungo, bitewe n’uko umugore avuga ko ibyo batunze byose ari ibyo yazanye ndetse bakavuga ko batuzuza inshingano z’urugo zirimo no gutera akabariro biri mubyo bapfa. Uwo mugabo yamaze kuva muri iryo torero basengeragamo asigamo umugore we, avuga ko bitwaje ubuhanuzi bamuhatira umugore adashaka.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved