Umugabo aravuga ko hari inshingano zo mu buriri zamunaniye bituma umugore we amwita ikigoryi n’andi mazina akamuca inyuma

Umugabo witwa Bimenyimana Vianney n’umugore we Uzamurera Griceria, batuye mu mudugudu wa Kabuga, akagari ka Sibagire Umurenge wa Kigabiro wo mu karere ka Rwamagana, babanye imyaka irenga 20 nk’abashakanye ariko buri wese iyo Atari kumwe na mugenzi we amuvuga mu buryo budasanzwe.

Umugabo avuga ati “Uzamurera Griceria, ambwira ko yibeshye ntagikwiranye na we, ndi impyisi, mu myaka 22 tumaranye tukaba dufitanye abana umunani, amfungishijemo ishuro eshatu.” Ni mu gihe umugore we iyo avuga umugabo we agira ati “Nabuze uko namuvuga, ni umu papa ugoye, uhorana intambara, yewe intambara ze, nabuze uko namuvuga, impamvu ni uko ukuntu ateye byanshobeye, mbona ku isi nta muntu uteye nka we.”

Aba bombi babanye neza kuko bajya kubana byari urukundo nk’uko abaturanyi b’uyu muryango babihamirije TV1 dukesha iyi nkuru, ndetse n’urugo rwabo rukaba rwari urugo rw’amahoro, ariko nyuma bitangira guhinduka amakimbirane aturuka ku kuba umugabo yarashakaga kurera abana be abacyaha n’igitsure, ariko umugore we atabishaka kugeza ubwo abana babiri muri bo babyariye mu rugo.

Umuturage umwe yagize ati “Gukimbirana byaturutse ku bana cyane cyane ab’abakobwa, nibo batamwumvaga, bashakaga gukora niba ari uburaya niba ari iki, ariko bagendaga mu buryo butazwi.” Aba baturage bakomeje bavuga ko bageze aho babona umugore afashe abana be akajya gukodesha inzu ahandi hantu.

Ngo nyuma y’igihe amakimbirane y’abo bombi ntiyagumye ku bana gusa, kuko batangiye kwitana bamwana buri wese ashinja mugenzi we kumuca inyuma, gusa umugabo we akavuga ko nta kindi umugore amuziza uretse kuba anabimucyurira buri gihe ko ari uko atazi kubaka urugo nk’uko yabibonye ahandi. Bimenyimana agira ati “ibyo umugabo ashinzwe, inshingano umugabo ashinze murugo, nzi ko nzishoboye kuko nzubahiriza, ariko bishoboka ko hari izo mu buriri zananiye kuko ari yo mpamvu anyita imbwa, akanyita ikigoryi.”

Ni mu gihe umugore ku ruhande rwe avuga ko kuva yabana na Bimenyimana amaze kumuharika ku bagore benshi, akagenda bakabana na bo amezi make. Ibi byashimangiwe n’amakuru yumvikanye mu baturage avuga ko umwana muto wo muri urwo rugo Atari uw’uwo mugabo, aho iyo umugore yahukanaga bamugiraga inama yo kudashaka kugira ngo amakimbirane arangire, aho havuzwe ko uwo mwana ari uw’umupolisi.

Mbere gato y’uko Bimenyimana ava I Rwamagana, avuga ko umugore we yamufatiranye no kuba atarize bityo akaba atazi gusoma no kwandika, amujyana kwa noteri bandika impapuro arasinya, we abwirwa ko abaye atije inzu babagamo I Rwamagana umwana w’umuhungu wabo, mu gihe kumbe yari asinyiye ko ayimuhaye burundu, Bimenyimana akavuga ko Atari guha umwana umwe inzu mu bana umunani ahubwo umugore yashakaga kuyimukuraho ngo atazayibara mu mitungo afite, umugore we akavuga ko yayitanze ku bushake bwe.

Inkuru Wasoma:  Abaturage batunguwe no kubona umugabo w'umukire ashyingura isanduku irimo inkwi z'imyase batabaza RIB

Bimenyimana amaze kubona ko ubuzima buri kumugora I Rwamagana yahiseno kugurisha imitungo imwe yari ahafite ajya gushakira ubuzima I Kigali, gusa agezeyo umugore we yumva ko yafatishije amusangayo, anamwambika impeta, ibintu umugabo yita ko kwari ukwishushanya kugira ngo akomeze amuzengereze, mu gihe Uzamurera we avuga ko umugabo ari we wamwihamagariye akanamwambika impeta.

Bimenyimana agira ati “yaguze izo mpeta ebyiri, imwe arayinyambika, abantu bararebaga hari ku manwa y’ihangu, iyindi arayimpereza ndayimwabika, ariko sinarinzi ko ari uburyarya bumwihishemo mu buryo bwo gushaka imitungo yanjye, nari nzi ko asabye imbabazi.” Uzamurera we avuga ati “tumaze guhura arambwira ngo Imana yambwiye ko nitwongera guhura nzakwambika impeta. Anyambika impeta ni we wabanje kuyinyambika.” Bimenyimana agira ati “Arambeshyera, ntago namutumyeho, nari kumutumaho avuga ko ndi umwicanyi se akaza?”

Bimenyimana avuga ko mu buryo bwo gukomeza kumukenesha, Uzamurera anamufatirana no kuba atazi gusoma no kwandika, yamuhimbiye ibyaha bivuga ko ngo hari ibibanza yaguze akanabigurisha, Bimenyimana akavuga ko ibyo bibanza atanabizi kuko nta n’ubugure bw’abantu babiri bubaho muri uru Rwanda ntana noteri wo gusinya ngo abyemeze cyangwa abatangabuhamya.

Umugore we avuga ko umugore witwa Amina ari we wagurishijwe ikibanza na Bimenyimana acyita icyabo, ngo amuha miliyoni 18 ngo ariko yari yaribye izo mpapuro z’ibyangombwa z’icyo kibanza. Bimenyimana avuga ko yimwe uburenganzira ku mitungo yose afite aho no mu nzu y’umuhungu we yamuhayemo akanya ko kuraramo gusa, uyu muhungu we akaba yaranamwise ‘Icyiswe se’ mu nteko y’abaturage yarimo na menya w’akarere ka Rwamagana.

Bimenyimana avuga ko mu gihe bategereje y’uko imyanzuro y’urukiko yo kubatandukanya we n’umugore we itarasohoka, asaba inzego z’aba iz’umutekano n’iz’ibanze kumurenganura kuko umugore we Uzamurera adasiba kumufungisha bya hato na hato, akanabishingiraho avuga ko ashobora kuzahasiga ubuzima kuko nta n’aho kuba agira.

Abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko iyo ibibazo byabaga Uzamurera yahitaga ajya ku kagari gutanga ikirego bagafunga Bimenyimana. Bimenyimana agira ati “Mfite alimentation yanjye, sinemerewe kuyikandagiramo, mfite inzu I Rwamagana, urugo rwanjye hose sinemerewe kuhakandagira, umuhungu wanjye ni we umpa uburenganzira bwo kurara mu nzu cyangwa ngasohoka.”

Mbonyumuvunyi Rajab, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, yavuze ko ki kibazo bakizi ariko bari basize bategetse ko bagabanya inzu ya Bimenyimana mo kabiri kugira ngo buri wese abe ku ruhande rwe mu gihe hategerejwe imyanzuro y’urubanza rwa gatanya. Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko nubwo ubuyobozi buzi iki kibazo, ariko mu gutegereza hakaba hazamo ibisa no guhimba no gushaka ibindi byaha bishobora guteza ibindi bibazo, kwihutisha urubanza rwabo no gukemura ibibazo vuba hagati y’aba bombi bitabaye, imyanzuro y’inkiko ishobora kuzaza umwe muri bo atakiri mu buzima.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved