Umugabo aravuga ko yatangiye gushakira Abakirisitu ubutabera kugira ngo bemererwe gushaka umugore urenze umwe

Umugabo witwa Bonface Koimburi Ndura w’imyaka 78 y’amavuko wo mu gihugu cya Kenya, ku wa 26 Nzeri 2024, yagejeje ubusabe bwe mu Rukiko, aho asaba ko amategeko agenga ishyingiranwa yahindurwa Abakirisitu bakemererwa gushaka abagore benshi [barenze umwe]. https://imirasiretv.com/nyanza-umusore-witeguraga-gukora-ubukwe-yitabye-imana-bitunguranye/

Uyu mugabo atanze ubu busabe, nyuma y’uko itegeko ryemera gushaka abagore barenze umwe ryemejwe mu 2014 muri Keny, ni mu gihe ibi byemerewe abagishyingiranwa mu buryo bwa gakondo n’Abayisilamu ariko ntibireba Abalayiki, Abahindu n’Abakiristu. Bonface avuga ko yasanze iri tegeko ry’ishyingirwa ‘ridakurikiza Itegeko Nshinga’ kuko ridakoreshwa kimwe ku baturage bose.

Akomeza avuga ko uretse kuba amategeko atabyemera na Bibiliya ishyigikira kuba umuntu yagira abagore benshi. Ubu busabe rero ngo bushobora gutangiza impaka zikomeye muri Kenya, igihugu cyiganjemo Abakristu nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Inkuru Wasoma:  Amerika yemereye Ukraine gukoresha intwaro zirasa kure mu Burusiya

Muri Nyakanga ubwo ikigo gishinzwe amakuru ya Gikristo cyatangaga ikiganiro, Arkiyepiskopi Maurice Muhatia Katumba, yibukije ubwitange bwe mu kurwanya ubuharike. We ubwe nk’umuhungu wari ifite se ufite abagore babiri, akaba na Perezida w’inama y’Abepiskopi Gatolika yo muri Kenya avuga ko ashaka kurengera ‘Isakramentu ry’ubukwe.’

Audrey Mugeni, impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore washinze umuryango Counting Femicides in Kenya, yagize ati “Gushaka umugore umwe bihora bishidikanywaho none uyu munsi, turavuga ku gushaka abagore benshi. Ikibazo gikomeye ni ni gute itegeko ku ishyingiranwa rirengera abagore mu buharike.”

Muri verisiyo yayo ya mbere, itegeko ryateganyaga ko bishoboka ko umugore, mu rushako rwe, yakwanga ko umugabo we ashaka undi mugore (akaba ari we wemerera umugabo gushaka undi), ariko iyi ngingo yakuwemo n’Abadepite. https://imirasiretv.com/nyanza-umusore-witeguraga-gukora-ubukwe-yitabye-imana-bitunguranye/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved