Umugabo arembeye mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo kugwa mu gaco k’amabandi akamwangiza I Musanze

Umugabo witwa Hakizimana Isaac w’imyaka 31 y’amavuko wo mu karere ka Musanze ari mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gukomeretswa n’abagizi ba nabi bamutangiriye mu nzira bakanamwambura, akaza gukizwa n’irondo. Uyu mugabo utuye mu kagali ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza, ubwo yari atashye mu ijoro ryo kuwa 17 Nzeri 2023 muma saa tanu yahuye n’abasore batatu baramukubita barangije baramwambura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Cyabararika, Nduwayo Charles avuga ko gukubitwa no kwamburwa kw’uyu mugabo ari umupangu bari bamupangiye, kuko yavuye kukazi ageze kuri butiki aparika igare rye ajya kugura utuntu ibisambo biterura rya gare bishaka kuryiba abyirutseho asanga bimutegereje biramukubita agundagurana nabo.

Inkuru Wasoma:  Uko abakobwa batatu bacitse urupfu rwa Kazungu wicaga abakobwa akabashyingura mu nzu ye

Avuga ko bamwambuye amafaranga ibihumbi 80frw bakomeje kumwirukankana bamukubita n’ibuye mu mutwe baramukomeretsa. Muri iryo joro hageze irondo ba basore bahita biruka, icyakora mu gitondo hafatwa umwe babiri bakaba bagishakishwa kuko uwahohotewe yarabamenye akaba yaramaze kubabwira abayobozi.

Uyu muyobozi yavuze ko bakomeje gikaza uburinzi hifashishijwe amarondo mu rwego rwo guhashya ubwo bujura bukomeje gufata indi ntera. Mu gihe Hakizimana arwariye mu bitaro bya Ruhengeri, umwe muri ayo mabandi wafashwe yagejejwe kuri polisi kugira ngo ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

ivomo: kigalitoday

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved