Aha ni mu mudugudu wa Kigarama, akagari ka Kiruri, Umurenge wa Mukingo ho mu karere ka Nyanza, humvikanye inkuru y’agahumamunwa aho umugabo witwa Harerimana Paul uri mu kigero cy’imyaka 45 ndetse na nyirabukwe uri mu kigero cy’imyaka 72 bafunzwe bakurikiranweho icyaha cyo gusambana hagati yabo.
Abaturage batuye muri aka gace batangaje ko ubwo bari bavuye mu mirimo, aribwo batangiye kumva amakuru ko uyu Harerimana yaba yafashwe ari kumwe na nyirabukwe barimo gusambana, gusa hashira igihe koko inkuru ikaba kimomo ko ari ukuri, nyuma bakaza kubona umuyobozi w’akagali kabo ashoreye uyu mugabo ndetse na nyirabukwe, nubwo bavuga ko rwose uyu mukecuru ku myaka ye atakabaye akibikeneye.
Umugore wafashe nyina asambana n’umugabo we ubwo yaganiraga na BTN yatangaje ko yabasanze mu buriri basambana ndetse kuva ubwo akaba yabaye iciro ry’imigani mu gace kabo, ati” nabasanze ku buriri basambana none nabaye iciro ry’imigani, ikintu nifuza ni uko babafungura ubundi nkigendera dore ko abantu bari kunyota ngo nafungishije mama wanjye”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo Kayigi Fred yatangaje ko aba bakimara gufatwa bahise babavana mu rugo kugira ngo babakize abaturage, cyane cyane umugore we wari urimo guteza amahane bityo bikaba byatuma babagirira nabi.