Umugabo n’umugore bagiranye amakimbirane batuma indege ihagarara ku kibuga cy’indege gitandukanye nicyo bari kujyaho

Abashinzwe urujya n’uruza rw’indege ku kibuga cy’indege cy’i Delhi mu Buhinde, batangaje ko ibi byabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ni indege yavaga i Munich mu Budage igana i Bangkok mu Murwa mukuru wa Thailand, amakuru avuga ko mu gihe bari mu rugendo umugabo yagiranye amakimbirane n’umugore we bigatuma indege ihagarara igitaraganya ku kibuga cy’indege cya Indira Gandhi.

Kugeza ubu icyatumye uwo mugabo agirana amakimbirane n’umugore we ntikiramenyekana ariko byatumye indege ihindura icyerekezo yajyagamo. Iyi ndege ni iya Sosiyete yitwa Lifthansa Airlines yatangaje ko uwo mugabo w’Umudage yasohowe mu ndege ubwo yagwaga i Delhi aho kuviramwo i Bangkok.

Iyi nkuru ubwo BBC yayitangazaga yavuze ko ubuyobozi bw’i Delhi bwahise bushyira uwo mugabo washyamiranye n’umugore we mu maboko y’abashinzwe umutekano kuri iki kibuga. Ndetse uyu mugabo ni Umudage mu gihe Umugore we ari Umunya-Thailand.

Inkuru Wasoma:  Isezerano rikomeye Minisitiri w’Ingabo wa RDC yahaye abaturage batuye mu Burasirazuba bwa Congo

Umugabo n’umugore bagiranye amakimbirane batuma indege ihagarara ku kibuga cy’indege gitandukanye nicyo bari kujyaho

Abashinzwe urujya n’uruza rw’indege ku kibuga cy’indege cy’i Delhi mu Buhinde, batangaje ko ibi byabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ni indege yavaga i Munich mu Budage igana i Bangkok mu Murwa mukuru wa Thailand, amakuru avuga ko mu gihe bari mu rugendo umugabo yagiranye amakimbirane n’umugore we bigatuma indege ihagarara igitaraganya ku kibuga cy’indege cya Indira Gandhi.

Kugeza ubu icyatumye uwo mugabo agirana amakimbirane n’umugore we ntikiramenyekana ariko byatumye indege ihindura icyerekezo yajyagamo. Iyi ndege ni iya Sosiyete yitwa Lifthansa Airlines yatangaje ko uwo mugabo w’Umudage yasohowe mu ndege ubwo yagwaga i Delhi aho kuviramwo i Bangkok.

Iyi nkuru ubwo BBC yayitangazaga yavuze ko ubuyobozi bw’i Delhi bwahise bushyira uwo mugabo washyamiranye n’umugore we mu maboko y’abashinzwe umutekano kuri iki kibuga. Ndetse uyu mugabo ni Umudage mu gihe Umugore we ari Umunya-Thailand.

Inkuru Wasoma:  Urukiko rwakatiye umugore wasize umwana we w’uruhinja rw’amezi 20 munzu iminsi 6 rukicwa n’inzara yigiriye mu birori

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved