Tariki ya 4 Nyakanga hamenyekanye amakuru y’umugore w’imyaka 40 n’umugabo we w’imyaka 45 babyaye umwana w’umukobwa bikekwa ko bamutaye mu bwiherero ahita apfa. Ibi byabereye mu mudugudu wa Nyabiyenzi, akagali ka Kirehe Umurenge wa Kabare ho mu karere ka Kayonza.
Amakuru avuga ko uyu muryango wari usanzwe ufite abana 8, uwavutse akaba yari uwa 9 ariko bakagira ikibazo cy’ubushobozi buke, kuko umutungo basigaranye ari inzu babamo gusa. Kuwa 12 Nyakanga 2023 ngo nibwo bibarutse umwana w’umukobwa, bamubyara neza ariko bageze mu rugo bamujugunya mu bwiherero.
Gatanazi Longin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare yavuze ko kuwa gatanu umujyanama w’ubuzima uba uzi abagore batwite mu mudugudu, yazindukiye muri urwo rugo agiye kwandika umwana mu gitabo cye, ariko agezeyo bamuhakanira bamubwira ko nta mwana bigeze babyara.
Gitifu yakomeje avuga ko umujyanama w’ubuzima yahise yiyambaza ubuyobozi n’abaturage, baraza bashyira igitutu kuri abo babyeyi, bigoranye baza kwemera ko babyaye ndetse bagaragaza aho bataye umwana mu bwiherero, abaturage bajya kumukuramo basanga yamaze gupfa kuko yari amazemo hafi iminsi ibiri, bamushyingura mu cyubahiro ababyeyi be bashyikirizwa inzego z’umutekano.
Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko impamvu aba babyeyi bahisemo kwihekura ari uko bafite abana 8 bakaba barangaga kongeraho undi w’indahekana, bityo bakabiterwa no kuba nta bushobozi nubwo avuga ko bidakwiye na gato.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubuyobozi n’abajyanama b’ubuzima bari baregereye uyu muryango bawugira inama yo kuboneza urubyaro, aho umugore yaje no kujya kwa muganga bamushyiramo agapira, ariko afatanije n’umugabo we nyuma y’ukwezi bahita bagakuramo. Yakomeje asaba abaturage kubyara abo bashoboye kurera ndetse bakumva n’inama z’ubuyobozi.
SRC: IGIHE