Umugabo wo muri Tanzania witwa Patrick Kimaro w’imyaka 60, akaba ari Umupolisi , Umwaka ushize wa 2022 nibwo uyu Patrick yatangiye ibikorwa byo kubakira ndetse no gucukura ahazashyirwa imva ye napfa, muri uyu mwaka wa 2023 Nzeri akaba yaguze isanduku azashyingurwamo aho byamutwaye Miliyoni eshatu z’Amashiringi ya Tanzania arenga miliyoni 1.4Rwf.
Uyu mugabo warangije imirimo yo gucukura no kubakira isanduku ye mu kwezi k’Ukuboza 2022,yatangaje ko nyuma yabyo ibikorwa byo gutegura bigikomeje avuga ko afite gahunda yo kugura n’isanduku azashyingurwamo. Uyu mu Polisi Patrick yabajijwe impamvu akora ibi byose avuga ko mu gihe yaba apfuye adashaka ko umuryango we uzahura n’umutwaro wo gushaka uko bamushyingura.
Mu mwaka wa 2022 Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko icyo gikorwa cya Patrick Kimaro cyo gutegura ishyingurwa rye kandi akiri muzima bifatwa nk’ubukunguzi aho mu gace akomokamo muri Tanzania.
Bikanavugwa ko abakuru bo mu bwoko aturukamo bibujijwe gucukura imva y’umuntu utarapfa ndetse ko n’imva icukuye itagomba gutinda itarashyingurwamo uwo yateguriwe.
Kimaro akaba yaravuze ko umuryango we wabimwemereye agira ati”njye ndi umwana w’imfura mu muryango wanjye, byarangoye cyange gushyingura ababyeyi banjye kuko barakurikiranye hanyuzemo amezi atandatu gusa. Ubwo rero sinshaka ko ibihe nanyuzemo bitoroshye n’abana banjye byababaho.
Ikindi yavuze ko agiye gushaka ubwishingizi kugira ngo iyo mva ye niyo yasenywa n’ibiza, izongere yubakwe n’ubwishingizi. Bivugwa ko Kimaro akimara kubakira imva ye yatangaje ko ashaka kuzagura n’isanduku.uwo muhigo akaba yaje kuwuhigura ku wa gatanu tariki 22 Nzeri 2023.