Umugabo udakora amashanyarazi yapfiriye ku ipoto hejuru

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza uri mu kigero cy’imyaka 32, yapfiriye ku ipoto ry’amashanyarazi riri mu Mudugudu wa Kanyinya mu kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi muri aka Karere, gusa ngo ntabwo yari asanzwe akora amashanyarazi.

Umuseke watangaje ko uyu mugabo yavuye mu Mudugudu wa Gatongati mu kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi akajya kurira ipoto ry’amashanyarazi riri mu Mudugudu wa Kanyinya muri kariya kagari, icyakora ngo hashize akanya gato abaturage bumvise igiturika bagiye kureba basanga ni umuntu ututikiye hejuru ku ipoto, maze batabaza ubuyobozi.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri kariya gace, yemeje aya makuru aho yavuze ko uriya mugabo bikekwa ko asanzwe afite ibibazo byo mu mutwe bitewe n’ubuzima yari abayemo. Yagize ati “Mu mezi abiri ashize uwo mugabo yari yaracangamukiwe ariko tutazi icyabimuteye bikekwa ko ari nabyo byatumye ajya kurira kuri ayo mashanyarazi.”

Ni mu gihe amakuru avuga ko nyakwigendera yibanaga mu nzu akaba asize umwana umwe

Inkuru Wasoma:  Umusaza n’umuhungu we basezeraniye icyarimwe bavuga impamvu yumvikanamo amakenga yabatindije gusezerana

Umugabo udakora amashanyarazi yapfiriye ku ipoto hejuru

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza uri mu kigero cy’imyaka 32, yapfiriye ku ipoto ry’amashanyarazi riri mu Mudugudu wa Kanyinya mu kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi muri aka Karere, gusa ngo ntabwo yari asanzwe akora amashanyarazi.

Umuseke watangaje ko uyu mugabo yavuye mu Mudugudu wa Gatongati mu kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi akajya kurira ipoto ry’amashanyarazi riri mu Mudugudu wa Kanyinya muri kariya kagari, icyakora ngo hashize akanya gato abaturage bumvise igiturika bagiye kureba basanga ni umuntu ututikiye hejuru ku ipoto, maze batabaza ubuyobozi.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri kariya gace, yemeje aya makuru aho yavuze ko uriya mugabo bikekwa ko asanzwe afite ibibazo byo mu mutwe bitewe n’ubuzima yari abayemo. Yagize ati “Mu mezi abiri ashize uwo mugabo yari yaracangamukiwe ariko tutazi icyabimuteye bikekwa ko ari nabyo byatumye ajya kurira kuri ayo mashanyarazi.”

Ni mu gihe amakuru avuga ko nyakwigendera yibanaga mu nzu akaba asize umwana umwe

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye igihano gikomeye cyahawe uwahoze ari ‘Major’ mu gisirikare cy’u Rwanda n’undi muyobozi nyuma yo guhamwa n'ibyaha bitandukanye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved