Umugabo witwa Karenzi Eric w’imyaka 25 y’amavuko wo mu karere ka Huye, mu murenge wa Mbazi mu kagali ka Rugango ahitwa mu Gahanga, yatemye abantu n’amatungo mu gitondo kuri uyu wa 10 Kanama 2023. Ni amakuru atangwa na Vedaste Hakizumuremyi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Gahanga, avuga ko uyu Karenzi asanzwe ari mutwarasibo.
Abenshi mubo Karenzi yatemye harimo abo mu muryango we, ngo kuburyo nubwo bajyanwe kwa muganga ariko nta cyizere cy’uko bari bukire. Hakizumuremyi yagize ati “Mubo yatemye harimo umugore we, mushiki we, ba se wabo batatu, umuturanyi w’umugore n’inkeragutabara yagerageje gutabara imwambura ifuni yakoreshaga akayitera icyuma.”
Aba yagiye atema yabatemeshaga ifuni mu mutwe kandi akayibakubita inshuro zirenze imwe, yatemye n’inka ebyiri harimo iyo yari aragiye ndetse n’iy’iwabo, ihene ebyiri n’urukwavu ndetse n’ingurube imwe y’iwe n’iy’umuturanyi ibwegetse.
Abatuye aho hafi bavuze ko nta ndwara yo mu mutwe bwari basanzwe bamuziho, ahubwo bari bamuziho imico myiza no gukunda umurimo, byatumaga agenda atera imbere, ibi bikaba byaratumye bamugira mutwarasibo. Bavuga ko ibibazo byo mu mutwe byatangiye kumugaragaraho kuwa mbere, ubwo bamuburaga bakongera kumubona bukeye.
Icyo gihe ngo abarokore baramusengeye asa n’uworohewe, ariko ntiyari yakize kuko bakomeje kuza, ngo mu gitondo cyo kuwa 10 Kanama 2023 yabyukiye mu kabande kuhira imyaka ari kumwe n’umugore we. Bageze murugo ngo yafashe amazi bari bazanye ayamusukaho, hanyuma aramukubita amugira intere.
Ngo nyuma y’aho nibwo yatemye n’abandi bagiye bagerageza gutabara ndetse n’amatungo yagiye ahura nayo. Ngo ibi byatumye abantu bose bahunga, ngo hanyuma biyambaza polisi ariyo yabashije kumufata nayo ibanje kumurasa, aho ubu na we yajyanwe kwa muganga. Umuturanyi we yirukankanye agakizwa n’amaguru, ubwo yavugaga ku bijyanye n’imyitwarire ya Karenzi, avuga ko yamubonye mu gitondo asa n’uwiyama ibyo yabonaga (Karenzi) ariko we atabonaga ariko avuga ngo ‘Nimugende.’
IVOMO: BYOSEONLINE.RW