Umugabo wo mu karere ka Rubavu wigeze gufungirwa kwica umugore we n’umwana abatemaguye, ar gushakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho kwikora mu nda nanone akoresheje inkongi y’umuriro. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 9 Nyakanga rishyira kuwa 10 bibereye mu murenge wa Busasamana, akagali ka Gacurabwenge.
Amakuru avuga ko uwo mugabo yakimbiranye n’umugorw we mu masaha y’ijoro, abaturage bakaza baje kubakiza agatema umugore we n’umwana w’umuturanyi wari mu bahuruye, mu gihe bagihugiye mu gutabara abakomerekejwe bakabona inzu bayitwitse.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne yabwiye Rwandanews24 dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo yigeze gufungwa kuva mu mwaka wa 2000 kugera 2020, aho yari yarahamijwe icyaha cyo kwica umugore n’umwana, none yakomerekeje umugore babanaga n’umwana w’umuturanyi bikomeye, hakaba hakekwa ko ari we waba wateje inkongi y’umuriro yishe uruhinja rw’amezi atandatu agahita atoroka.
Gitifu Mvano yakomeje avuga ko bakomeje gushakisha uyu mugabo kugira ng aryozwe ibi byaba yakoze. Yakomeje asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo barusheho kwirinda no gukumira ibyaha.
Umuturage umwe yavuze ko umugore w’uriya mugabo yatabaje bagasanga yamukomerekeje, bakirimo kureba uko yatabarwa babona inzu iri gushya, barebye basanga hahiriyemo uruhinja rw’amezi atandatu. Uyu mugore arembeye mu bitaro bya Gisenyi, umwana w’umuturanyi arariye ku kigo nderabuzima cya Busasamana. Amakuru aturuka mu baturage aravuga ko uyu mugabo ashobora kuba yahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.