Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kanama 2023, umugabo witwa Badege Edouard wari ukurikiranweho gutemagura umugore, yarashwe na polisi ubwo yari agiye kwerekana intwaro yakoresheje atema umugore we. Nyiramukunzi Claudine ni umugore w’uyu mugabo, yamutemesheje umuhoro utyajwe kuri ponseze, amutema mu mutwe, amaboko yombi aracagagura.
Niyonshuti Martini utuye mu mudugudu wa Ryabitana, akagali ka Gihinga, Umurenge wa gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, ni musaza w’uyu mugore Nyiramukunzi watemaguwe, avuga ko muramu we yari yarananiranye, ko no gutabarwa kwa mushiki we nubwo yari habi byaturutse ku kana kabo gato kavugije induru gatabariza nyina.
Abaturage batuye muri aka gace bavuga ko kuraswa kwa Badege bibahaye agahenge kuko bahoranaga ubwoba ko azabagirira nabi. Bavuga ko kandi uyu Badege yari yarafungiwe ibyaha bya Jenoside akaza gufungurwa, ariko akananirwa kubana n’abaturage asanze hanze.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa gacurabwenge, Ibed Niyobuhungiro avuga ko Badege wishwe arashwe yavutse mu 1978, akaba yari afitanye abana batatu n’umugore we yatemye ariko Imana igakinga akaboko kuko agihumeka. Gitifu Ibed avuga ko Badege yarashwe ubwo yari agiye kwerekana ibikoresho yatemesheje umugore we (Imihoro ibiri), hanyuma bageze hafi y’aho yamutemeye ariruka, bamusabye guhagarara aranga, barashe mu kirere aranga, hafatwa icyemezo cya nyuma cyo kumurasa ahita apfa.
Gitifu yakomeje avuga ko badege akimara gutema umugore we akabona abantu baje batabaye yahise yiruka, nyuma yishyikiriza polisi ya Muhanda ari nayo yamuzanye I Gacurabwenge. Nyuma y’iraswa rya Badege, inzego z’umutekano zaganirije abaturage, zibaha ubutumwa babasaba gukumira icyaha batangira amakuru ku gihe. Mukantengwa Alphonsine, umuturage wari aho ngaho, avuga ko urupfu rwa Badege nta kibazo barufiteho, ngo kuko babone uwamenye amaraso nta kindi akwiriye.
INTYOZA