Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Nzeri 2024, Dickson Ndiema, wahoze ari umukunzi wa nyakwigendera Rebecca Cheptegei, yaraye yitabye Imana nk’uko byemejwe n’Ibitaro bikuru byo mu mujyi wa Eldoret mu Burengerazuba bwa Kenya. https://imirasiretv.com/abarundi-barenga-70-bamaze-gutabwa-muri-yombi-bazira-kuza-mu-rwanda/

 

Ibi bibaye nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 01 Nzeri 2024, Dickson ateze igico Rebecca Cheptegei, wari uvuye mu mikino Olempike i Paris (aho yari ahagarariye igihugu cya Uganda), akamusukaho lisansi akamutwika na wa akaza gushya ku kigero cya 30%, mu gihe uyu mukunzi we wanaje kwitaba Imana ku wa Kane w’icyumweru gishize yari yahiye ku kigero cya 80%.

 

Polisi ivuga ko Dickson yari afitanye amakimbirane n’umukunzi we aho bapfaga ubutaka Cheptegei yari yaraguze muri Kenya. Rebecca yitabye Imana ku myaka 33 y’amavuko ndetse ni nyuma y’iminsi mike ahagarariye igihugu cya Uganda mu mukino Olempike yabereye i Paris mu Bufaransa, aho yabaye uwa 44 mu gusiganwa intera y’ibirometero 42 izwi nka marathon.

 

Mbere yo kwitaba Imana yabaga mu Burengerazuba bwa Kenya, aho yabanaga n’abana be babiri. Inkuru y’urupfu rwe n’uburyo yishwe yatunguye kandi ibababaza benshi, barimo abakinnyi bo gusiganwa ku maguru, ndetse na Uganda by’umwihariko. Biteganyijwe ko Rebecca Cheptegei azashyingurwa ku wa Gatandatu i Bukwo mu Burasirazuba bwa Uganda, mu muhango uzabamo icyubahiro cya gisirikare. https://imirasiretv.com/abarundi-barenga-70-bamaze-gutabwa-muri-yombi-bazira-kuza-mu-rwanda/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved