Umugabo uherutse kuroha abana 13 muri Nyabarongo yasabiwe gufungwa imyaka 2

Umugabo witwa Ndababonye Jean Pierre, yasabiwe n’ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Nyamabuye igihano cy’ifigungo cy’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri, ku cyaha akurikiranweho cyo kuroha abana 13 muri Nyabarongo. Iburanisha ryabereye aho icyaha cyabereye, mu mudugudu wa Cyarubambire, mu nteko y’Abaturage bahatuye.

Urukiko rwibanze rwa Nyamabuye rwaburanishije Ndababonye ushinjwa kuroha abana muri Nyabarongo kuwa 17 Nyakanga 2023, mu murenge wa Mushishiro, akagali ka Matyazo umudugudu Wa Cyarubambire. Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo akurikiranweho icyaha kidaturutse ku bushake kandi na we acyemera.

Buvuga ko yafashe icyemezo cyo guhamagara abo bana 13 atagishije inama ababyeyi babo, akabajyana mu kazi mu karere ka Ngororero mu murenge wa Ndaro, umwe muri bo wari ufite imyaka 14 ari we yifashishije kugira ngo yambutse abo bana. Ubushinjacyaha buvuga ko yagiriwe inama yo kutarenza abana 3 mu bwato aranga, aho ibimenyetso ubushinjacyaha bwifashishije burimo ubuhamya bw’uwo mugabo n’ubwabaturanyi.

Yavuze ko abana bageze mu mugezi barakina nk’uko abivuga bagwa mu mazi, icyakora ubushinjacyaha buranenga iyo mvugo, ahubwo bukavuga ko abana bahungabanijwe n’uko amazi atangiye kwinjira mu bwato imbere. Abatanze ikirego ni ababyeyi b’abana bitabye Imana, bamushinja kubatwarira abana akabaroha muri Nyabarongo.

Abana batatu bagize amahirwe yo kurokora bagenzi be ni nabo basobanuye uko byagenze. Ati “Bavuze ko agiye kubikorerera amategura ariko amuha ubutumwa ko atagomba kurenza abantu batatu abirengaho bararohama.” Inyandiko mvugo y’Ubushinjacyaha yagaragaje ko usibye kuba ubwato bwari bugenewe kwambutsa abantu 3 gusa, bwari bunatobotse.

Imibiri ine y’abana yajyanwe mu bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa, yagaragaje ko ba nyirayo bishwe n’amazi. Imibiri 6 yindi yari isigaye mu mazi itajyanwe kwa muganga ariko nayo yari yangiritse. Ubushinjacyaha buvuga ko bugendeye ku bimenyetso bwabonye n’abatangabuhamya, Busabira uyu mugabo igifungo cy’imyaka 2 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri.

Inkuru Wasoma:  Ubugiraneza bwari bumaze iminsi bufatwa nk’icyaha ku bafite imodoka zabo bwite bwakomorewe

Urukiko twahaye ijambo Ndababonye Jean Pierre ngo agire icyo avuga, avuga ko icyaha ashinjwa acyemera yewe akaba anagisabira imbabazi, agasaba ko igihano azahabwa cyaba gisubitswe. Ubushinjacyaha bwo buvuga ko igihano bwamusabiye kitagomba kuvanwaho. Urubanza ruzasomwa tariki 15 Kanama 2023 saa cyenda.

UMUSEKE

Inkuru Wasoma:  Benshi batunguwe n’uburyo budasanzwe abana bari muri Gereza ya Nyagatare bafashwe

Urukiko twahaye ijambo Ndababonye Jean Pierre ngo agire icyo avuga, avuga ko icyaha ashinjwa acyemera yewe akaba anagisabira imbabazi, agasaba ko igihano azahabwa cyaba gisubitswe. Ubushinjacyaha bwo buvuga ko igihano bwamusabiye kitagomba kuvanwaho. Urubanza ruzasomwa tariki 15 Kanama 2023 saa cyenda.

UMUSEKE

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved