Umugabo ukekwaho gushyira urusenda mu gitsina cy’umugore we mu maboko atari aye hamenyekana intandaro

Mu karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, akagari ka Migeshi, umugabo w’imyaka 38 yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gushyira urusenda mu gitsina cy’umugore we. Aya makuru yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa 21 rishyira 22 gicurasi 2023 aho umugore w’imyaka 37 yatabaje umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari, Ishimwe Justin amubwira ko umugabo we amusutse urusenda mu gitsina.

Kigalitoday yavuze ko watanze amakuru yavuze ko na we yumvise ari ibintu bidasnzwe, aho bamuhamagaye saa sita n’igice z’ijoro, ahita abwira mudugudu gufasha uwo mugore kumugeza ku kigo nderabuzima cya Gasiza nawe ajya gushaka uwo mugabo. Yagize ati “nabajije uwo mugabo niba ibyo umugore we amuvugaho arabihakana, kubera ko nta bundi bushobozi bwo kwemeza ngo icyaha yagikoze cyangwa ntiyagikoze nahise mushyikiriza polisi ya Cyuve.”

Gitifu yavuze ko aganira n’uwo mugore yamubwiye ko ejo yajyanye n’umugabo we mu kabare kunywa inzoga, ariko umugore ataha mbere, umugabo mu gutaha asanga umugore yaryamye, umugabo yaje kuryama mukanya kandi umugore yumva urusenda ruramurya mu gitsina. Ngo umugore yabanje kumva umugabo amukorakora abifata nk’ibisanzwe kubera ko ari umugabo we, aramureka yumva nta kibazo kirimo, nyuma nibwo yumvise yokerwa mu gitsina, aribwo nyuma yamenye ko umugabo we yashyizemo urusenda.

Ngo uwo mugore yahise atabaza umukobwa we w’imyaka 17, aribwo bitabaje ubuyobozi bakabafasha kugera ku kigo nderabuzima, aho mu gitondo polisi yasabye uwo mugore kujya gutanga ikirego kuri RIB sitasiyo ya Cyuve bamuhaye n’urupapuro ajyana kwa muganga. Gitifu yakomeje avuga ko aganira n’uwo mugabo, yahakanye ko yashyize urusenda mu gitsina cy’umugore we.

Yagize ati “umugabo namubajije arabihakana, ati umugore wanjye mu myaka tumaranye igera muri 20 twabyaranye abana batanu ibyo sinabikora.” Mu yandi makuru Gitifu Ishimwe yamenye, yavuze ko mu kuganira n’abo bombi, hagaragayemo gukekana gucana inyuma, dore ko ngo banabipfuye ubwo bari mu kabari. Gitifu yavuze ko umugabo yamubwiye ko umugabo ashinja umugore we kugurira undi mugabo umusururu, kandi koko umugore yemera ko yabikoze bituma umugabo arakara.

Inkuru Wasoma:  Perezida wa Afurika y’Epfo yategetse abasirikare gukora igikorwa gikomeye mu rwego rwo guhashya burundu umutwe wa M23

Gitifu Ishimwe yakomeje avuga ko yamenye ko ubwo bari no mu kabare basanzemo uwo mugabo umugore yaguriye umusururu, abo bagabo bombi baterana amagambo umwe abaza undi impamvu umugore we amugurira umusururu atabizi, uwaguriwe umusururu akavuga ko iyo misururu bamuguriye bamubwire ayibishyure, bityo icyo bapfa (umugore n’umugabo) ni ugucana inyuma.

Inkuru Wasoma:  Umunyerondo yicishijwe ibuye

Gitifu Ishimwe yakomeje avuga ko yamenye ko ubwo bari no mu kabare basanzemo uwo mugabo umugore yaguriye umusururu, abo bagabo bombi baterana amagambo umwe abaza undi impamvu umugore we amugurira umusururu atabizi, uwaguriwe umusururu akavuga ko iyo misururu bamuguriye bamubwire ayibishyure, bityo icyo bapfa (umugore n’umugabo) ni ugucana inyuma.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved