Umugabo ukurikiranweho kuroha abana 13 muri Nyabarongo yakatiwe

Urukiko rwibanze rwa Nyamabuye rwemeje ko Ndababonye Jean Pierre bahimba Nyakazehe ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500frw.

Urukiko kandi rwavuze ko Ndababonye asonewe gutanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga ibihumbi 10frw. Hategetswe ko ubwato bwafatiriwe butezwa cyamunara amafaranga agashyirwa mu Isanduku y’Akarere ka Muhanga.

Inkuru Wasoma:  Abazunguzayi bishe umunyerondo.

Ni nyuma y’uko Ndababonye ubwo yaburanaga kuwa 8 Nyakanga 2023, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 2 no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2frw. Icyo gihe yaburanye yemera icyaha anasaba imbabazi ndetse asaba ko yahabwa igihano gisubitse igihe urukiko rwamuhamya icyo cyaha.

UMUSEKE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved