Umugabo ukurikiranweho kwandagaza umugore we yahawe igihano n’urukiko

Umugabo wo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko, yari akurikiranweho guhoza umugore we ku nkeke, aho ubushinjacyaha bwagaragaje ko yagiye atoteza umugore we amubwira amagambo mabi, ndetse akanamutuka ibitutsi by’urukozasoni byatumye uwo mugore abaho mu bwoba. Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye bwari bwasabiye uyu mugabo guhamwa n’icyaha agafungwa imyaka ibiri.

Ngo uwo mugabo yakundaga gutoteza umugore we, kuburyo yanajyaga aho acururiza akabaza abakiriliya be impamvu baje kunywera ku ndaya. Uretse ibyo kandi ngo uwo mugabo yakundaga gutera ubwoba umugore we, akanamutuka anamukubitira mu ruhame.

Uwo mugabo yemeye ko icyo cyaha yagikoze ariko asaba ko urukiko rwamugabaniriza igihano akajya gushakira abana be amafaranga y’ishuri kuko igihe cyo gutangira kiri hafi dore ko batakibana n’umugore we. Yagaragaje ko igihe amaze afungiye muri kasho ya polisi yamaze kwitekerezaho akaba anasaba imbabazi.

Uwunganira uwo mugabo yari yasabye ko yahabwa igihano gisubitse cyane ko ngo ntacyo cyateza kuko we n’umugore we batandukanye bakaba banafitanye n’urundi rubanza rw’imbonezamubano mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo baburana kuri Gatanya. Icyakora urukiko rumaze gusuzuma ibyatanzwe n’impande zombi, kuri uyu wa 25 Kanama 2023 rwasanze uyu mugabo ahamwa n’icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyigiranwe.

Inkuru Wasoma:  Iruka ry'ikirunga ryahitanye 10 muri Indonesia

Urukiko rwemeje ko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe gisubitse mu myaka itatu. Ibi bivuze ko uwo mugabo agomba guhita arekurwa ariko nk’uko igihano gisobanura, akaba atagomba kongera gukora icyaha nk’icyo yakoze mu gihe kingana byibura n’imyaka 3 yasubikiwemo igihano.

Iki cyaha cyo guhoza ku nkeke uwo mwashakanye ugamije kumubuza kubaho mu mudendezo uyu mugabo akurikiranweho, gihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2 nk’uko biteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

SRC: IGIHE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved