Umugabo ukwekwaho guha ruswa y’ibihumbi 200 Frw umukozi wa RIB agiye kuba afunzwe kubera amagambo yamubwiriye kuri telefone

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo umugabo witwa Vedaste Ndizeye wayoboraga kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa competitive mining company Ltd nyuma yo kumurega icyaha cyo gutanga Indonke.

Ni nyuma y’uko uru rukiko rwiherereye rusanga hari impamvu zikomeye zituma Vedaste Ndizeye akekwaho icyaha cyo guha ruswa umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza, Harerimana Jean Marie Vianney, rutegeka ko akwiye gurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.

Ubwo habaga iburanisha ryifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ubushinjacyaha bwasobanuye ikirego cyabwo buvuga ko Vedaste Ndizeye yatanze Indonke, aho hari hafunzwe Samuel Hategekimana na Mukantabana Sandrine bakorana ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho akimara kumenya ko bafunzwe yoherereje umuyobozi wa RIB mu karere ka Nyanza Harerimana Jean Marie Vianney amafaranga ibihumbi maganabiri y’u Rwanda(200.000frw).

Ubushinjacyaha bwavuze ko yahaye uyu muyobozi wa RIB, amusaba ko yarekura abo Samuel Hategekimana na Mukantabana Sandrine bari bafunzwe bazira gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kandi ngo ayo mafaranga yahawe uyobora RIB mu karere ka Nyanza hifashishijwe umwajenti (agent) witwa Nkezabera Elyseé wanatanze ubuhamya ko yarayahawe na Vedaste Ndizeye ngo ayoherereza Jean Marie Vianney Harerimana.

Ubushinjacyaha kandi bwanavuze ko hari n’ibiganiro uyu Vedaste Ndizeye yagiranye n’uyobora RIB mu karere ka Nyanza hifashishijwe telefone bigira biti “Ni njye uguhaye ayo mafaranga kandi ni ubarekura nzagufata neza nkujyane i Gisenyi ku mazi.” Ibi byatumye Ubushinjacyaha busaba ko Ndizeye akomeza gufungwa by’agateganyo.

Inkuru Wasoma:  Senateri Ntidendereza azashyingurwa kuwa mbere

Icyakora Vedaste Ndizeye we yireguye avuga ko nta mafaranga yohereje uyobora RIB mu karere ka Nyanza ko ahubwo Jean Marie Vianney Harerimana yamuhamagaye kuri telefone ye aramwibwira amusaba ko yamusobanurira uko bariya bafunzwe aribo Sandrine na Samuel uko ikibazo cyabo giteye aranabikora. Ndizeye kandi yanahakanaga uwo mwajenti bavuga(ubushinjacyaha) yanyujijeho amafaranga ko atamuzi.

Kubera iyo mpamvu kandi yaba Vedaste Ndizeye ari Me Jean Paul Mpayimana na Me Adiel Mbanziriza bamwunganiraga basabaga ko umukiriya wabo yarekurwa agakurukiranwa adafunzwe. Icyakora ku rundi ruhande, Urukiko rwariherereye rwanzura ko uyu mugabo Vedaste Ndizeye akwiye gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Ubusanzwe Vedaste Ndizeye ni umugabo w’imyaka 46 y’amavuko, afite kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa competitive mining company Ltd ikorera mu karere ka Nyanza na Nyamagabe akaba avuka mu karere ka Rubavu. Ndetse hari andi makuru avuga Hategekimana Samuel na Mukantabana Sandrine bari bafunzwe, Ndizeye Vedaste ubwe yiyemerera ko ariwe wari warabafungishije bo urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwabarekuye by’agateganyo.

Hari amakuru kandi avuga ko Vedaste Ndizeye atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana ku buryo ashobora no kukijurira gusa twagerageje kubibaza abanyamategeko bamwunganiye aribo Me Mpayimana Jean Paul na Me Adiel Mbanziriza ntibaboneka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved