Ubusanzwe imvugo yo gukura ibyinyo yamamaye cyane ku gitsinagore, aho bavuga ko abakobwa benshi cyangwa se abagore babeshya abagabo ko babakunda kandi nyamara bashaka kurya ku mafaranga yabo. Ni imvugo kandi ikunze gukoreshwa n’abantu bagaragaza ko umukobwa adakunda umuhungu ahubwo aba ashaka kumurira amafaranga yitwaje urukundo.
Icyakora ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko gukurwa ibyinyo bigira ingaruka zikomeye cyane ku bagabo cyangwa abasore babikorewe, kuko akenshi usanga bitera bamwe guhinduka mu mico ndetse hari na bamwe basigarana agahinda gakabije, bavuma ababibakoreye kuko baba barabeshwe urukundo nyamara nta ruhari.
Ibi ni ibintu bine bizakwereka ko umugabo/umusore agendana ibikomere byo gukurwa ibyinyo
1.Gutakaza ikizere
Akenshi umuntu wese atakaza ikizere bitewe n’ubuzima yanyuzemo, aho yahaye umuntu ikizere cye ariko akamutenguha. Umugabo wahuye n’ubu buzima bwo gukurwa ibyinyo atakariza ikizere abagore, akumva ko nta numwe ubaho ukwiye kwizerwa, ahubwo agakunda kucungira kumitungo asigaranye kuko aba afite ubwoba ko ashobora kuyibura yose.
2.Agira ubwoba bwo gukena
Ubusanzwe kuba umuntu yakena ni ibintu bisanzwe, ariko iyo umugabo yahuye n’iki kibazo ahorana ubwoba yirinda ahantu hose ahava ubukene. Icyakora iyo bamutwaye imitungo myinshi akongera akiyubaka ngo birashoboka ko yakongera akabaho neza nk’ibisanzwe.
Mu gihe umugabo akuwe ibyinyo kongera gusubira hejuru bikagorana, ahora acunga utwo afite, kuko ahorana ubwoba bwo kuba natwo yatubura. Aba bameze gutya usanga bakunda guhura n’indwara zitandukanye zibasira intekerezo ku bwoba.
3.Abona abagore bose mu isura y’abanebwe
Abagabo benshi bahuye niki kibazo, iyo bari kuganira usanga bavuga ko abagore bose nta kindi bashoboye uretse kwicara bakarya amafaranga, nyamara batazi kuyakorera. Baba bavuga ariko ntibavuge izina runaka, bigatuma babavugira hamwe ko bose ari abanebwe ndetse nta mikorere yabo.
Izi mvugo mbi zikunda kurangwa na bamwe mu gitsinagabo, baba bavuga ko abagore batazi gukora nyamara hari ingero nyinshi za bamwe bakoze bakizeta imbre ndetse bakagera ku rwego rushimishije, abagabo barangwa n’izi mvuga hari ubwo aba ari uko bakomerekejwe n’abagore.
4.Yikanga ko bari kumusaba amafaranga
Umuntu wanyuze mu buzima bwo gukurwa ibyinyo yarabeshwe ko akundwa, usanga akenshi atekereza ko undi muntu wamukunze akurikiye amafaranga ye, ugasanga ahora akeka ko bagiye kumusaba amafaranga.
Icyakora ngo kugira aya makenga ni byiza kubera ubuzima baba baranyuzemo cyangwa aho baba bifuza kugera ariko iyo bikabije bigira ingaruka mbi ku rukundo rwawe, kuko usanga habaho gushidikanya ntumenye umuntu ugukunda bya nyabyo kugeza ubwo byasenya umubano wanyu kandi mukundana.