Simon Boas w’imyaka 46 y’amavuko, usanzwe uyobora umuryango w’abagiraneza wo ku Kirwa cya Jersey atuyeho mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Bufaransa, yanditse ibaruwa itangaje aho yishimiye ubuzima yabayemo, ashimangira ko yamaze kwakira ko agiye gupfa nyuma y’uko abaganga bamubwiye ko asigaje igihe kitarenze umwaka kubera kanseri yo mu muhogo afite.
Uyu mugabo yanditse ibaruwa yise ‘A Beginner’s Guide to Dying’ tugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ‘Icyafasha umuntu uri gutangira kwitegura gupfa’, yayitangaje nyuma y’uko muri Gashyatare uyu mwaka abwiwe ko asigaranye amezi hagati y’atandatu n’umwaka ngo apfe, ariko bitashoboka ko arenza icyo gihe kuko Kanseri ye yo mu muhogo imeze nabi cyane.
Muri iyi baruwa ye yagaragaje ko yasuzumwe kanseri yo mu muhogo imaze kumurenga kandi ko adashobora kuyivurwa kuko yakwirakwiriye mu bihaha. Nubwo yamenye ko nta gihe kirekire asigaye kuri iyi Si kandi yahumurijwe n’inshuti, umuryango, abo bakorana, abantu bose azi ndetse n’abantu atari asanzwe azi.
Simon yagaragaje ibintu bitatu bimuzanira umunezero kandi ashaka gusangiza abandi. Icya mbere yavuze ko nubwo afite imyaka 46 gusa ariko uburebure bw’ubuzima butagena ubwiza bwabwo. Avuga ko kandi gusangiza abandi umunezero yabayemo ari inkunga ikomeye bityo ko abantu bakwiye kugerageza ibintu niyo byaba bito ariko bishobora gushimisha abandi.
Uyu mugabo wamenye ko yenda kuva kuri iyi si kandi yavuze ko mu gihe nta muntu uzi neza niba Imana ibaho cyangwa ubuzima bwa nyuma y’urupfu bushoboka, igikomeza abantu cyonyine ari urukundo. Ikindi yavuze ni uko kubaho ari kimwe mu bintu bikomeye cyane abantu bose bafite ndetse ko abigereranya no gutsinda muri tombola buri munsi kuko ngo hari ibintu byinshi cyane agereranya n’amahirwe biba byarabayeho kugira ngo umuntu abashe kuvuka.
Boas yongereyeho ko yishimiye imyaka 46 yose amaze abayeho nubwo yahuye n’indwara idakira, ariko ngo buri wese yagakwiye guha agaciro ubwiza bw’ubuzima tuba twarahawe. Uyu mugabo wo mu Bufaransa yongereyeho ko mu minsi mike asigaje mu buzima agiye gushaka aho yakomeza kubona umunezero ndetse nawe akawusangiza abandi.