Inzego z’umutekano zataye muri yombi abagabo babiri n’abagore babiri barimo umugabo witwa Ndibwami Evariste wayoboraga icyumba cy’amasengesho ahazwi nka National mu murenge wa Kimisagara, wasanzwe mu nzu ari kumwe n’umugore waturutse mu karere ka Rwamagana asize asahuye umugabo we.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Rwankuba, akagali ka Gateko mu murenge wa Jali akarere ka Gasabo, aho uyu mugore basanganye na Ndibwami, umugabo yasize bari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko asiga anamutwaye amafaranga asaga miliyoni 2 aza kuyubakamo iyi nzu yari yaracyuyemo uyu munyamasengesho Ndibwami.
Uyu mugore yabanye na Ndibwami nyuma y’uko Ndibwami yari yarahanuriye uyu mugore ko Imana yamumutumyeho imuhishurira ko umugabo we basezeranye byemewe n’amategeko bataberanye ahubwo ko ari we bajyanye, umugore na we mu kubyumva ahita yemera abana na Ndibwami.
Bakimara gufatwa n’inzego z’umutekano, uyu Ndibwami yabwiye TV1 ko ubwo yari yagiye gusengera mu mudugudu w’uwo mugore ari ho bamenyaniye, ati “Tumaranye umwaka, Njyewe kugira ngo iki kintu cyo kubana kize, uyu mudamu yarambwiye ngo waretse tukibanira, abimbwiye nyine nanjye ndabyemera, nyine ikigaragara cyo ni uko hari igihe kigera satani akaza niko nabivuga.”
Nyamara nubwo uyu munyamasengesho yasanzwe mu rugo rw’undi mugore, na we yari yarataye umugore we bafitanye n’abana bakuru ariko ngo si ubwa mbere bibaye babafatira mu cyuho, kuko hari n’ubwo byabaye umugabo yandika ibaruwa asaba imbabazi umugore we w’isezerano, icyakora uwo mugore we wari uhari na we ubwo Ndibwami yatabwaga muri yombi avuga ko ingeso y’umugabo we itajya ihinduka.
Umwe mu baturage basengana na Ndibwami yavuze ko kuva mbere hose bari baramwumviseho ko akora ibikorwa nshimishamubiri bishingiye ku kuryamana n’abo asengana nabo. Umunyamakuru yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Jali ariko ntabwo byabashije gukunda.
Uyu munyamasengesho Ndibwami yemeye icyaha anasaba imbabazi umugabo w’uwo mugore bamusanganye na we mu nzu, ati “mvugishije ukuri, nsabye imbabazi uno mugabo, naramuhemukiye rwose musabye imbabazi.”
Bene ibi bikorwa bikunda kugaragara ku bavuga ubutumwa, akenshi muri iki gihe biri kugenderwaho abantu bavuga ko kera umuntu wabaga ari muri uyu murimo yabaga ari intangarugero, ariko kuri ubu hari abaza bavuga ubutumwa ariko imigirire idahwanye n’ibyo bavuga, aho bakahahera basaba abantu gushishoza bakumva ko irivuzwe ryose n’uwitwa ko ari umuvugabutumwa ritaba ritunganye.