Umugabo uzwiho ubujura kuva akiri umwana yaguwe gitumo we n’umugore we bari kubaga inkwavu bibye muri Kamonyi

Umugabo witwa Hanyurwumutima Jean Marie uzwi ku izina rya Kanyeshyamba, yaguwe gitumo n’abaturage ari kubaga inkwavu icumi afatanije n’ihabara rye babyaranye. Ibi byabaye kuwa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023 mu gitondo, aho izi nkwavu yari yazibye mu murenge wa Rugarika akazizanira uyu mugore ngo bazirye izindi bazigurishe.

Amakuru ajya kumenyekana, uyu mugabo n’umugore bari bagiye gushaka abakiriya bari bugurishe inyama z’izo nkwavu, ariko abakiriya babaca ruhinganyuma batabaza abanda baturage. Umwe mu baturage yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko bahise babasanga aho bari bahanye gahunda ko bahurira, uyu Hanyurwumutima abajijwe aho yakuye izo nkwavu abura icyo avuga.

Icyakora uwo mugore yahise avuga ko Hanyurwumutima izo nkwavu yazibye mu tugali twa Bihembe na Nyakabuye akazimuzanira ngo bazirye izindi bazigurishe.

Iyi ngeso yo kwiba ya Hanyurwumutima ngo ntabwo ari ubwa mbere kuko yayitangiye akiri umwana akaba ayisazanye. Gatete Leodomir, umukuru w’Umudugudu wa Gatovu, yavuze ko imyaka igeze muri 20 Hanyurwumutima yiba kandi ko ikibazo cye cyananiranye mu nzego z’ibanze bityo inzego zisumbuye akaba ari zo zishobora kugikemura.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Hanyurwumutima kuva akiri umwana yiba kuburyo n’imitungo ye yatejwe kugira ngo ajye abona amafaranga yo kwishyura, akaba afungwa agafungurwa, akabona ko hakenewe izindi mbaraga kugira ngo abicikeho.

Ntabwo ubuyobozi bwabonetse ngo bugire icyo bubivugaho, gusa abaturage bo muri aka gace barifuza ko ubuyobozi by’umwihariko mu nzego zisumbuye zirebana n’iki kibazo bwagira icyo bukora kuko ubujura bukorwa n’uyu mugabo bukomeza kubasubiza iyuma mu iterambere bitewe n’uko ntawe ugura itungo ngo rimubyarire irindi.

Inkuru Wasoma:  Umugore yakubise umugabo we karahava nyuma yo kumukorera ibitamushimishije

Inkuru Wasoma:  Twakuriye mu nkambi, tutagira Igihugu- Perezida Kagame ku mateka ashaririye y’u Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved