Nyuma y’amezi makeya Kecapu akoze ubukwe n’umugabo we, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023 nibwo aba bombi bashyize hanze amafoto agaragaza ko batwite ndetse amakuru ahari bakaba batwite impanga nk’uko babigarutseho ubwo bashyiraga hanze ayo mafoto banatangaza ko bayafashe kugira ngo azabe urwibutso.
Amakurudukesha JB Rwanda avuga ko uyu mugabo wa Kecapu mbere yo kubana na we yari afite undi mugore babyaranye abana, ndetse ubukwe bujya kuba uyu mugore akabimenya, yafashe umwanzuro wo kubwica abinyujije mu itangazamakuru, gusa bikaza kutaba kubwo kuba uyu mugabo wa Kecapu hari ukuntu yaganiriye n’uyu mugore nyine akamusaba kubiceceka binyuze mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Umunyamakuru Bigman wari wavuganye n’uyu mugore ko arakora inkuru akamuha amakuru yose y’ukuntu afitanye ikibazo n’umugabo wa Kecapu, avuga ko ku munsi ubanziriza ubukwe bwa Kecapu uyu mugore yamuhamagaye amusaba ko bahura mu gitondo akamusanga aho atuye kugira ngo amuhe ikiganiro, ariko mu gitondo yamuhamagara uyu mugore ntamwitabe.
Uyu munyamakuru akomeza avuga ko nyuma uyu mugore wa mbere w’umugabo wa Kecapu yaje kumubwira ko yari yumvikanye na we ariko kuri ubu bikaba bitameze neza. Ikibazo nyirizina gihari nuko mu muco w’abayisilamu abagabo bemerewe gushaka abagore barenze umwe, ariko bikajyana no gufata inshingano zo kubitaho, ariko uyu mugabo we akaba atarabikoze kugeza ubwo umugore n’abana nyine nta bufasha bwe barimo kubona.
Amakuru ahari ni uko ubu vuba igihe uyu mugabo w’aba bagore bombi atarabikosora, uyu mugore azabijyana mu itangazamakuru kuko ngo kubinyuza mu bundi buryo bitari gukunda. Kecapu yakoze ubukwe n’uyu mugabo we ubusanzwe witwa Mutabazi Jean Luc kuwa 23 Nyakanga 2022, bakaba bari bamaranye imyaka 10 bakundana nk’uko Kecapu ubwe yabitangaje. source: JB RWANDA
Amafoto ya Kecapu yagaragaye atwite yavugishije benshi.