Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye inkuru y’umugabo witwa Kubwimana Anastase w’i Huye, ivuga ko acuruza inyama z’imbwa mu isoko, inkuru ikimara kumenyekana yahise atabwa muri yombi na RIB ngo akurikiranwe, byagaragaye ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, kandi akaba amaze amezi atanu adafata imiti ku bwo kubura amafaranga yo kwishyura mituweli.
Ubu burwayi bwa Anastase bwasobanuwe n’umuvandimwe we witwa Jeannette Nyirahabimana, nk’uko yabisobanuye yavuze ko Anastase na we afite mukuru we ufite uburwayi bwo mu mutwe, akaba ari we ubamenyera ko bafashe imiti kuko mama wabo na we wari urwaye mu mumutwe yarapfuye, akaba mu muryango wabo ari we usa naho ashoboye nyamara na we ari umukene. Ndetse akomeza avuga ko na we nta bushobozi yabonye bwo kubagurira mituweli.
Amakuru avuga ko aba bavandimwe baba mu nzu yegeranye n’iyo mushiki wabo ubitaho abamo hamwe n’umuryango we kuko yashatse umugabo. Cecile Umurazawase ufite Umuryango Health For Community wita ku barwayi bo mu mutwe, avuga ko Anastase yari asanzwe afata imiti y’uburwayi bwo mu mutwe, ariko ko ari umwe mu batakibasha kwivuza ku bwo kutabasha kwigurira mituweli.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, avuga ko atari azi iby’uburwayi bwo mu mutwe bwa Anastase Kubwimana, kandi ko agiye gukora ku buryo we na mukuru we babona miruweli byihuse, bakavuzwa vuba.
Naho kubijyanye no kuba hari abarwayi ba mituweli batabasha kwivuza kubera nta bushobozi, uyu muyobozi avuga ko bifashishije abakozi bashinzwe iby’ubuzima bwo mu mutwe mu bigo nderabuzima bakoze urutonde rw’abasanzwe bafata imiti, kandi ko hafi ½ bamaze kubashyira mu bwisungane mu kwivuza bwa mituweli.
Yagize ati “ Dufite urutonde rw’abantu 543 kandi tumaze kwishyurira 268.turimo gukora n’ubugenzuzi ku buryo buri wese tutarishyurira tugomba kumenya niba umuryango we warabikoze? Kuko urwo rutonde rwose twararutanze ariko hagenda hazamo ibibazo nka nomero z’irangamuntu ituzuye.” Akomeza avuga ko nk’uko biyemeje gufasha abandi barwayi bose bazajya bafasha n’abarwayi bo mu mutwe.