Umugabo wari utuye mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi, yafashwe n’inzego z’Ibanze nyuma yo gufatirwa mu cyuho arimo gusambanya muramu we w’imyaka 14, akimara gufatwa yavuze ko yasambanyije murumuna w’umugore we kubera ko we n’umugore batumvikanaga ku ngingo yo gutera akabariro.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uwo mugabo amaze gufatwa yajyanwe Ku kagari agezeyo atangira kwigira nk’umurwayi wo mutwe kuburyo yashatse no kwiyambura imyenda ariko biba iby’ubusa bamushyikiriza urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Umugore w’uyu mugabo avuga aya makuru yayamenye ari mu murima yahingagamo. Yagize ati “Nari nagiye mu murima barampamagara, barambwira ngo umugabo wawe afashe murumuna wawe ku ngufu, barambwira ngo tumufate cyangwa tumwihorero? Ndababwira ngo niba ahari mumufate mumubaze impamvu yabikoze.”
Uwo mugore yakomeje ati “Yireguraga avuga ngo Impamvu yamufashe, njyewe ntabwo twari tumeranye neza, ngo byabaye ngombwa ko asaba umwana amwemereye aramufata.”
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Karangazi, Umutesi Hope ntiyashoboye kuganira n’umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi kuru avuga ko ari mu nama. Ati “Ndi mu nama y’Intara.”
Akarere ka Nyagatare kari mu turere dukunze kugira umubare munini w’abana basambanywa ndetse bamwe muri bagaterwa inda zitateguwe, icyakora bikunze kuvugwa ko biba byaturutse ku makimbirane imiryango yo muri aka Karere iba ifitanye.