Mu myaka irindwi ishize umugabo witwa Jose Miguel Polanco yatangaje ko Lionel Messi na bagenzi be bakinira ikipe ya Argentine bazatwara igikombe cy’isi tariki wa 18 ukuboza 2022. Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter aho yanditse agira ati” tariki 18 ukuboza 2022, Lionel Messi w’imyaka 34 azatwara igikombe cy’isi ahinduke umukinyi w’ibihe byose. Muzabirebe mu myaka 7 izaza mumbwire.”
Uyu mugabo ibi yabitangaje tariki 20 werurwe 2015 saa 10:27 za nijoro mu gihugu cy’iwabo akoresheje twitter. Ikintu cyatangaje abantu benshi ni uburyo ibyo yavuze byabaye koko, kuko nta gihindutse ikipe y’igihugu ya Argentine yatsinze ubufaransa binyuze mu gutera penalty mu gihe umukino warangiye ari ibitego bitatu ku bindi ku makipe yombi, ndetse yewe inyongera y’iminota mirongo itatu ikavamo ubusa, akaba aribwo hatewe penalty.
Byaje kurangira koko isi yose irimo kuririmba Lionel Messi kuko hari n’abanyamakuru bigezaga umupira batabashije kwihanganira amarangamutima yabo ubwo Argentine yatwaraga igikombe maze bakaririra imbere ya microphone, byose bibaye nk’uko uyu mugabo Miguel yabivuze mu myaka 7 ishize.
Abanyamakuru 10 b’imikino bakunzwe mu Rwanda bihebeye ikipe ya APR FC
December 18, 2022. 34 year old Leo Messi will win the World Cup and become the greatest player of all times. Check back with me in 7 years.
— José Miguel Polanco ⭐️⭐️⭐️ (@josepolanco10) March 20, 2015