Mu myaka irindwi ishize umugabo witwa Jose Miguel Polanco yatangaje ko Lionel Messi na bagenzi be bakinira ikipe ya Argentine bazatwara igikombe cy’isi tariki wa 18 ukuboza 2022. Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter aho yanditse agira ati” tariki 18 ukuboza 2022, Lionel Messi w’imyaka 34 azatwara igikombe cy’isi ahinduke umukinyi w’ibihe byose. Muzabirebe mu myaka 7 izaza mumbwire.”

 

Uyu mugabo ibi yabitangaje tariki 20 werurwe 2015 saa 10:27 za nijoro mu gihugu cy’iwabo akoresheje twitter. Ikintu cyatangaje abantu benshi ni uburyo ibyo yavuze byabaye koko, kuko nta gihindutse ikipe y’igihugu ya Argentine yatsinze ubufaransa binyuze mu gutera penalty mu gihe umukino warangiye ari ibitego bitatu ku bindi ku makipe yombi, ndetse yewe inyongera y’iminota mirongo itatu ikavamo ubusa, akaba aribwo hatewe penalty.

 

Byaje kurangira koko isi yose irimo kuririmba Lionel Messi kuko hari n’abanyamakuru bigezaga umupira batabashije kwihanganira amarangamutima yabo ubwo Argentine yatwaraga igikombe maze bakaririra imbere ya microphone, byose bibaye nk’uko uyu mugabo Miguel yabivuze mu myaka 7 ishize.

Mu gihe abanyarwanda bavuga ko atarenze, Mukansanga Salma yashyizwe mu bagore b’icyitegererezo ku isi.

Abanyamakuru 10 b’imikino bakunzwe mu Rwanda bihebeye ikipe ya APR FC

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved