Umugabo witwa Sinabamenye Protais w’imyaka 44 y’amavuko, wo mu karere ka Rulindo, yiturikirijeho gerenade ahita apfa. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 3 Kanama 2023, mu murenge wa Tumba, akagali ka Musezero, umudugudu wa Karambi.
Amakuru yatanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba, Rutazigwa Theodore, avuga ko uyu mugabo bamenye ko yahoze ari mu rwego rushinzwe gucunga umutekano rwa Local defence, bityo bikekwa ko yari afite iyo ntwaro.
Gitifu Rutazigwa yavuze ko ntawe wari uzi ko uyu mugabo afite iyo ntwaro, ariko kuba yayiturikirijeho bigaragara ko yari ayifite. Yakomeje avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu y’uko kwiyahuza gerenade, agira inama abantu bafite intwaro kuzishyikiriza inzego z’umutekano.
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana impamvu uyu mugabo yiyahuye na gerenade. Uyu mugabo kandi asize umugore n’abana bane. Umurambo we ahise ujyanwa mu bitaro bya Kinihira kugira ngo ukorerwe isuzuma.
UMUSEKE