Mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe, umusore witwa Mutijima Gaston wakatiwe gufungwa imyaka itatu n’Urukiko rwa Nyarubuye kubera gukubita no gukomeretsa abantu, byabaye ngombwa ko atajyanwa mu igororero, akaba yarakomeje ibikorwa by’urugomo, abaturanyi bakavuga ko batumva icyabuze ngo afungwe, abibajijwe yasubije ko we abiterwa n’ubusinzi, ngo ariko iyo atanyoye inzoga aba ari umwana mwiza.
Mu mpera z’umwaka wa 2022 bivugwa ko yakubise umusore witwa Hirwa Emile nk’uko yabyihamirije. Hirwa Emile ni umusore wo mu Mudugudu wa Mutwe mu Kagari ka Nasho muri uyu Murenge wa Mpanga, akaba avuga ko ubwo yari gukiza abantu barwanaga uyu musore yaje akamukubita. Ati” barimo bashyamirana, harimo n’abandi ba papa, ndabakiza niba barabonye ko mbabangamiye bahita bamfata barankubira.”
Umubyeyi wa Hirwa Emile, Uwamahirwe Appolinaire, avuga ko nta butabera yabonye bw’umuhungu we dore ko batanze ikirego mu Bugenzacyaha cyakirwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarubuye, hakaba hashize amezi atatu Urukiko rukatiye umusore wamukubitiye umwana igifungo cy’imyaka itatu ariko na n’ubu ntarafungwa. Ndetse bamwe mu baturage bavuga ko uyu musore afite bagenzi bakunze kugaragaraho urugomo, bakwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco kugira ngo bahindurwe.
Ubwo twabazaga Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko iki kibazo batari bakizi nk’ubuyobozi, ariko bagiye kugikurikirana.