Umugabo witwa Musonera Germain wo mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo arashinjwa n’abarokotse Jenoside bo mu Mirenge igize agace ka Ndiza, kubicira ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. https://imirasiretv.com/gicumbi-rib-yataye-muri-yombi-abagabo-batatu-bakekwaho-gusambanya-umugore-bakanamwica/

 

Abarokotse Jenoside barasaba ubutabera bavuga ko Musonera wangiwe kurahira mu bakandida Depite b’Umuryango RPF Inkotanyi agasimbuzwa undi, mu gihe cya Jenoside yari afite imbunda kandi yajyaga mu bitero byishe Abatutsi i Kanyanza ho mu Murenge Kiyumba muri kariya Karere ka Muhanga.

 

Umwe mu bagize Ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komine Nyabikenke, Jean Marie Vianney Kabega, avuga ko mu buhamya bwatanzwe n’abarokotse bavuga ko Musonera mbere ya Jenoside yari umuyobozi ushinzwe urubyiruko kuri Komini Nyabikenke. Akomeza avuga ko mu mpera za 1994, hari abantu babonye Musonera i Gisenyi ho mu Karere ka Rubavu bitazwi nza icyo ari kuhamara, gusa akigera i Muhanga yarezwe n’uwitwa Illuminee ko yamwiciye umugabo.

 

Icyakora ngo icyo gihe yahise afungwa, ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakoreye i Nyabikenke muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Si uyu gusa kandi kuko hari abandi batangabuhamya bavuga ko ngo babonaga Musonera afite imbunda ari kuri bariyeri, kandi yagaragaye mu gitero cyishe uwitwa Emmanuel, ndetse hari n’ahandi yagaragaye ajya guhiga Abatutsi.

 

Ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko Musonera yafunzwe ariko ngo abaturage bo muri kariya gace ntibamenye uko yafunguwe, ndetse ngo ntibazi niba yaraburanye cyangwa ataraburanye. Icyakora ngo hari abavuga ko ashobora kuba yaratanze ruswa agafungurwa.

 

Akimara gufungurwa yahise ajya gutura i Butare mu Karere ka Huye, aho yahise atangira akazi ko kwigisha muri GS Officiel de Butare, ndetse ngo ahava ajya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda. Aho yahavuye ahita ajya gutura i Kigali, mu gihe Abarokokeye Jenoside i Nyabikenke basigaye nta makuru ye bafite. https://imirasiretv.com/umugabo-akurikiranyweho-gusambanya-umukobwa-yibyariye-ufite-ubumuga-bwo-kutumva-no-kutavuga/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved