Amakuru ava mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagarate avuga ko hari umugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa ufite imyaka itatu y’amavuko, ndetse ngo uyu mugabo yari amaze gutandukana n’abagore bagera kuri batandatu.
Abaturage babwiye BTN dukesha iyi nkuru ko amakuru yo gusambanya uyu mwana yamenyekanye ku Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2024, Bongeraho ko uyu mugabo yatangiye gusambanya umwana we nyuma y’uko hari hashize iminsi myinshi yirukanye nyina, ndetse uyu mugabo yari amaze gutandukana n’abagore bagera kuri batandatu.
Umugabo umwe yagize ati “Abaturanyi be bamaze iminsi bajujura ko yaba asambanya umwana we ngo bumvaga umwana arara ataka kandi atarwaye.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’uko abaturanyi baketse ko uyumugabo ajya asambanya umwana we bamwe mu bagore baturanye begereye uwo mwana barabimubaza. Ati “Sinzi abadamu bafashe akana barakabaza ejo bundi bamufashe baramureba nk’abagore basanga umwana baramwangije, ejo rero nibwo twatanze amakuru neza tuyaha mudugudu aratubwira ngo naza tumufate.”
Undi mugore utuye muri aka gace yagize ati “Ubwo rero kugira ngo abe yafata akana kangana kuriya akice ruriya rupfu n’icyaha ndenga kamere. Iyo afata nk’ibiraya bikuru ntajye kwica umwana we, biriya ni nko kwica umwana urubozo.”
Abaturage bavuze ko nyuma y’uko uyu mugabo afashwe yabanje guhakana ko asambanya umwana we, ababwira ko ari abandi bana bajya bamusambanya ashatse kwiruka baramufata bamushyikiriza inzego z’umutekano. Ubwo uyu mwana yabibazwaga yavuze ko yari yaranze kubivugwa kubera koi se yamubwiye ko niyibeshya akabivuga azamwica.
Umuyobozi w’Umudugu wa Rukuranyenzi, Hakuzimana Protase yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi. Ati “Ubwo nari maze kubimenya, twarebye uwo mwana dusanga yarangiritse, ku buryo twakoze ibishoboka uwo mugabo arafatwa, kugeza ubu afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Karangazi.”