Umugabo waroze mugenzi we agapfa yahuye n’uruvagusenya mbere yo gufungwa.

Bamwe mu baturage bakorera ahazwi nko kwa Mutangana mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bagerageje gukubita umugabo witwa Fils basa nk’abashaka kwihanira bamushinja ko yashyize ‘Super Glue’ mu nzoga ya mugenzi we witwa Ngirente Ildephonse barimo gusangira agapfa. Inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Muhima zahise zihagoboka ziramutabara.

Ibi byabaye ahagana saa Yine za mu gitondo ku wa Kane, tariki ya 12 Mutarama 2023, hafi y’Isoko ryo kwa Mutangana. Uyu Fils ashinjwa kuroga mugenzi we usanzwe utwara imodoka zipakira imizigo ahitwa kwa Mutangana, atuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu gihe nyakwigendera yari atuye mu Murenge wa Kanyinya.

Bamwe muri aba baturage bashatse gukubita Fils babwiye IGIHE ko na bo bashakaga kumwica kubera ibyo yakoreye mugenzi we. Bavuga ko yahengereye mugenzi we bari barimo gusangira inzoga agiye asohotse gato ahita ashyira Super Glue mu yo yarimo kunywa.

Inkuru Wasoma:  Umunyarwenya ukomoka mu Rwanda no mu Burundi yataramiye I Goma ababwira ijambo rikomeye

Umwe yagize ati “Ni umuhemu umuntu uroga mugenzi we ahubwo iyo badatabara twari kumwereka.” Undi yagize ati “Na we nibamuhe igihano kimukwiye kuko si umuntu mwiza pe sinari nzi ko n’abagabo baroga.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace, yemereye IGIHE ko koko uyu mugabo yari agiye gukubitwa n’abaturage bamushinja ko yaroze mugenzi we ariko inzego z’umutekano zihita zimutabara.

Yagize ati “Uyu wapfuye yakoreraga kwa Mutangana noneho ahura na mushuti we bahurira mu Murenge wa Kanyinya niho bavuga ko yamuhereye uburozi arapfa. Ejo rero abakozi ba nyakwigendra yakoreshaga baramubonye bavuza induru ni ko guhurura bahamagara n’umugore we baramugota bashaka kwihorera inzego z’umutekano ziratabara.” Yongeyeho ko uyu mugabo n’umugore wa nyakwigendera inzego z’umutekano zahise zibajyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima. source: IGIHE

Umva uko Pazzo Dj Brianne yavuze ko yamufashije ubwo Social Mulla yari yamutereranye amwihakanye izuba riva.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved