Umugabo wo mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yaryamanye n’indaya ituye mu Murenge wa Muhima, agenda atayishyuye amafaranga bumvikanye iza kumufatira mu kabari nyuma y’amezi ane ihita itangira guteza umutekano muke. Ibi byabereye mu kabari gaherereye mu Murenge wa Muhima ahagana saa sita n’igice zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023. Abageni bari bafite ubukwe batawe muri yombi bakekwaho ubujura.
Uyu mukobwa ukora uburaya yaguye gitumo uwo mugabo bari bamaze igihe baryamanye ariko agenda atamwishyuye ubwo yari agiye kugura inzoga y’undi mugabo bari bari kumwe aho acumbitse mu Murenge wa Muhima ahazwi nka ‘De bandits’. Akimara kubona uwo mugabo ashinja kumwambura ibihumbi 15Frw yahise abwira abari muri ako kabari ko abonye umutekamutwe baryamanye agenda atamwishyuye.
Uyu mukobwa akimara kubona Camera y’umunyamakuru yahise agira ati “Umva fata amakuru ntawe ntinya, njye ndi indaya natanyishyura turarwanira aha ivumbi ritumuke kandi ndamuteza abantu yumirwe. Yaje iwanjye anjya hejuru arambeshya ngo ansigira irangamuntu ye ngo agiye kubikuza kuri Mobile Money ndamwizera ahita agenda ubutagaruka.” Yakomeje avuga ko uyu mugabo natamwishyura amukuramo inkweto n’ishati kugira ngo bimubere isomo.
Uyu mugabo kugira ngo akemure iki kibazo yahise yoherereza uwo mukobwa amafaranga ibihumbi 15 kuri telefone ye ngendanwa. Kimwe mu byatangaje benshi n’uburyo akimara kwishyura iyo ndaya yahise yurira moto ahita agenda atamaze inzoga yanywaga. source: IGIHE
Menya byinshi kuri uyu muntu wenyine ku isi udashobora guhitanwa n’impanuka.