Umugabo witwa Ntirivamunda Elie wari ufite imyaka 40 y’amavuko, ukomoka mu murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, ho mu Ntara y’Amajyaruguru, yapfiriye mu karere ka Kisoro mu gihugu cya Uganda, anizwe n’inyama aho yarimo asangira n’umukobwa we. https://imirasiretv.com/umugabo-aravuga-ko-yatangiye-gushakira-abakirisitu-ubutabera-kugira-ngo-bemererwe-gushaka-umugore-urenze-umwe/
Amakuru avuga ko uwo mugabo yabaga mu gace ka Kamonyi muri Kisoro, icyakora ubuyobozi busobanura ko butari bumuzi nk’umuturage waho bitewe no kuba atari yaribaruje. Bivugwa ko yitabye Imana nyuma yo kunigwa n’imyaka yariye ku wa 29 Nzeri 2024, ubwo yarimo asangira n’umukobwa wari waje kumusura nyuma y’igihe kirekire batabonana.
Uyu mukobwa usanzwe ari umunyeshuri yabwiye Radio Boona ko nyuma y’igihe atabonana n’umubyeyi we bagiye gusangira ifunguro ririmo inyama, yayitamira, ikamuniga bikarangira apfuye. Yagize ati “Nashenguwe no kubona data yapfuye. Twari twongeye guhura, anjyana ku kabari, angurira ifunguro.”
Abaturage batuye muri ako gace bavuze ko Ntirivamunda wari uzwi nka ‘Akanovera’ yari asanzwe ari umukiriya uhoraho w’akabari k’uwitwa Hamis Bakunda. https://imirasiretv.com/umugabo-aravuga-ko-yatangiye-gushakira-abakirisitu-ubutabera-kugira-ngo-bemererwe-gushaka-umugore-urenze-umwe/
Umurambo wa nyakwigendera