Umugabo witwa Deobra Delone Redden wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari mu rukiko aburanishwa ku byaha ashinjwa birimo no kurwana, hagaragaye amashusho asimbukira umucamanza mu rukiko rwa Nevada.
Byagaragarijwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’umucamanza Mary Kay Holthus aho yavuze ko yakomeretse nyuma yo kugwa avuye ku ntebe yari yicayeho ahunga uyu ushinjwa ibyaha. Ushinzwe umutekano muri urwo rukiko yagiye kumutabara ariko birangira ajyanwe mu bitaro kugira ngo avurwe.
Uyu wasimbukiye umucamanza mu byaha yari ari kuburanishwa harimo no kurwana maze yongeraho n’ibindi. Amakuru avuga ko umurinzi w’urukiko yakomeretse akajyanwa mu Bitaro bivugwa ko yavuye amaraso mu ruhanga ndetse agira ikibazo cy’urutugu. Ibi bikaba byabereye mu Rukiko rw’akarere rwa Las Vegas.
Nyuma y’izi mvururu Urukiko rw’akarere rwa Las Vegas rwasohoye itangazo ruti “Turashimira ibikorwa by’ubutwari by’abakozi be [umucamanza], abashinzwe umutekano, n’abandi bose bahagaritse uregwa. Urukiko ruzahorana intego zirimo gucunga umutekano w’inyubako z’urukiko ziberamo imanza. Ubu turi gusuzuma abashinzwe kwakira abantu kandi tuzahora turinda abacamanza, abaturage n’abakozi bacu.”
Deobra ubwo yaregwaga kuri uyu wa Gatatu ntabwo yari afunzwe, yavuze ko atari icyihebe ndetse atajya ahagarika gukora igikorwa gikwiye uko cyaba gikomeye kose.