Brad Pitt wabanye igihe kitari gito na Angelina Jolie ariko bakaza gutandukana, yatangiye gushyira buri cyose bari bafitanye ku isoko mu rwego rwo kwirinda kuzongera kwibuka uyu mugore. Mu gihe aba bombi bari muri gahunda ya gatanya, Brad Pitt yagurishije imwe mu mitungo bari bafite aho harimo inzu yaguze miliyoni zitageze no kuri ebyiri mu myaka 30 ishize kuri ubu akaba yungutseho miliyoni 37 zose. Prince kid yeruye avuga intandaro y’ifatwa ry’amajwi ye yumvikanye ari kwaka ‘Happiness’ miss Muheto Divine
Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru kimwe cyo muri Amerika, iyi nzu yayigurishije miliyoni 39 mu gihe yari yarayiguze miliyoni 1.7. Biravugwa ko iyo nzu ifite icyuzi cy’amafi cya Koi, inzu yo kureberamo firime, parike ya skate, inzu yo kubyiniramo n’ibindi byiza byinshi, Pitt na Jolie babanye muri iyi nyubako kugeza ubwo batandukanaga, ndetse ngo ni inzu uwahoze ari umugore we yakundaga byo gupfa.
ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko uyu mugabo yashyize hanze imutungo iri ku isoko mu mezi abiri ashize, aho harimo n’iyo yabanagamo na Angelina Jolie maze ahita animuka ajya agutura ahandi. Biravugwa ko kandi Brad Pitt ari mu rukundo n’undi mugore mushya vuba aha bashobora no gutangaza umubano wabo.